MINEDUC yatangaje amafaranga y�ishuri ibigo bitagomba kurenza

Wpfreeware Views:1230 September 14, 2022 AMAKURU
Minisiteri y�Uburezi mu Rwanda yatangaje amafaranga y�ishuri ntarengwa ku bigo bya leta yaba ku biga bataha ndetse n�abiga bacumbikirwa. Iyi Minisiteri yanatangaje kandi amafarana ntarengwa ku bikoresho bindi bisabwa n�ikigo ku banyeshuri. Mu kiganiro n�itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nzeri 2022 nibwo Minisitiri w�Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangaje amabwiriza mashya ku mashuri y�incuke, abanza n�ayisumbuye ya Leta n�akorana na Leta. Muri aya mabwiriza icyari cyitezwe cyane kurusha ibindi n�iringanizwa ry�amafaranga y�ishuri dore ko wasangaga abayobozi b�ibigo bazamura aya mafaranga uko bishakiye bikagora ababyeyi b�abana biga muri ayo mashuri. Minisiteri y�Uburezi yatangaje ko ku munyeshuri wiga mu mashuri y�incuke n�abanza nta mafaranga y�ishuri agomba gusabwa nk�uko biteganywa n�Itegeko Nshinga rya Repubulika y�u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015. Umusanzu w�umubyeyi ku biga muri ibyo byiciro n�amafaranga 975 Frw ku gihembwe, aya kandi agamije kwunganira muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri. Amafaranga y�ishuri ku munyeshuri wiga ataha kurenga ibihumbi 19.500Frw ku gihembwe naho ku wiga acumbikiwe uwo musanzu ntugomba kurenga 85.000Frw by�amafaranga y�u Rwanda. Ibi byiyongeraho umwambaro w�ishuri, ibikoresho by�isuku, ibikoresho byo ku meza, ibiryamirwa, inzitiramubu, ikarita y�umunyeshuri, ikarita y�imyitwarire n�ubwishingizi bw�umunyeshuri. Mu gihe bibaye ngombwa kandi byemejwe n�inteko rusange y�ababyeyi, ibindi byakenerwa n�ishuri ntibigomba kurenza 7000 Frw. Ku mashuri asanzwe acumbikira abanyeshuri kandi akabaha imifariso mu buryo bwo kuyikodesha,yemerewe kwaka abanyeshuri bashya gusa umusanzu w�amafaranga atarenze 9000 Frw atangwa rimwe gusa mu myaka itatu kugira ngo hashobore gusimbuzwa ishaje. Ni itegeko ku munyeshuri kwambara umwambaro w�ishuri igihe ari ku ishuri, avayo cyangwa ajyayo. Nta mubyeyi utegetswe kugurira umwambaro cyangwa ikindi gikoresho icyo ari cyo cyose umwana yigaho keretse we abyihitiyemo. Aya mabwiriza mashya agomba gutangira kwubahirizwa mu gihembwe cya mbere cy�umwaka w�amashuri 2022-2023. Minisiteri y�Uburezi yihanangirije ibigo by�amashuri ivuga ko kuringaniza amafaranga y�ishuri bitavuze kugaburira nabi abanyeshuri ndetse izajya igenzura irebe ko ibi byubahirizwa.

IZINDI NKURU