Ntibisanzwe! Bwa mbere mu mateka ikilo cy�ibirayi kigeze kuri 500Frw i Musanze

Wpfreeware Views:268 September 15, 2022 AMAKURU
Ibirayi ni kimwe mu biribwa byibanze ku mubare munini w�Abaturarwanda, akarere ka Musanze niko ka mbere gahingwamo ibirayi byinshi mu Rwanda. Kuri ubu abatuye muri aka karere bumiwe amagambo ashira ivuga kubera igiciro nabo bari kuguraho ibirayi. Mu mateka y�u Rwanda ni ubwambere ikilo cy�ibirayi kigeze ku mafaranga 500 kubagurira ku ma butike no ku masoko atandukanye yo muri aka karere. Umunyamakuru wa BTN mu karere ka Musanze yatembereye mu masoko yo muri aka karere asanga ikilo cy�ibirayi bya Kinigi ari 500Frw naho izindi mbuto ziri kugurwa hagati ya 460Frw na 500Frw. Abarangura bari kubifatira ku mafaranga hagati ya 460 na 480 ku mbuto za Kinigi nabo bakagurisha 500Frw ku kilo, izindi mbuto bari kuzirangura ku mafaranga hagati ya 400 na 440 bakagurisha kuri 460Frw kuzamura. Ubusanzwe iyo ikilo cy�ibirayi cyabaga cyahenze muri aka karere gafatwa nk�igicumbi cyabyo, ntictajyaga kirenza amafaranga 250. I Kigali naho igiciro cy�ibirayi cyahise kizamuka, ikilo cy�ibirayi bya Kinigi kirikugura amafaranga 600, izindimbuto ziri kugurwa amafaranga hagati ya 550 na 600Frw. Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Jean Claude Musabyimana aherutse gutangariza KT ko irizamuka ry�igiciro cy�ibirayi kitatewe n�ibura ry�ifunmbire cyangwa imbuto zo gutera, ahubwo ngo cyatewe nuko turi mu gihe kitari umwero w�ibirayi bikiyongeraho n�imikorere y�amasoko mpuzamahanga. Yanavuze ko biriguterwa n�ikibazo cyo guhanahana amakuru muri ibi bihe aho umuntu uri mu Rwanda yumva ahandi hari ibibazo ibiciro byazamutse, ayo makuru akaba intandaro y�izamuka ry�ibiciro mu Rwanda. Ntabwo ari ibirayi gusa byatumbagiye ku masoko kuko n�ibiciro by�ibindi biribwa birigutumbagira uko bwije nuko bucyeye, aha twavuga nk�amata aho igice cya litiro y�Inyange yagurwaga 500Frw ubu igeze kuri 900Frw n�ibindi.

IZINDI NKURU