Perezida Kagame mu banyacyubahiro 500 bitabiriye umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elisabeth II

Wpfreeware Views:420 September 19, 2022 AMAKURU
Perezida Paul Kagame unayoboye umuryango wa Commonwealth, ari mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo gutabariza Umwamikazi w�Ubwongereza Elisabeth II uherutse gutanga. Perezida Kagame akigera mu mujyi wa Londres mu Bwongereza, yakiriwe mu nyubako yakirirwamo abanyacyubahiro izwi nka Lancaster House maze abanza kwandika ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango w�ubwami bw�u Bwongereza mu gitabo cy�abashyitsi. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nzeri 2022 nibwo hari kuba umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elisabeth II. Uyu muhango witabiriwe n�abakuru b�ibihugu,n�aza guverinoma ndetse n�abandi banyacyubahiro bagera kuri 500. Umutekano wari wakajijwe, ku buryo abantu bitabiriye uyu muhango babujijwe gukoresha kamera (camera) zihariye, zaba izo gufata amafoto, amashusho cyangwa amajwi. Abakuru b�ibihugu baturutse muri Africa batwawe mu modoka rusange (bus) zateguwe mu gihe abandi barimo na Biden wa America bemerewe kuza mu modoka zabo zisanzwe zibatwara. Mbere yo gutabariza umwamikazi, habanje kuba isengesho ryo kumusezeraho bwa nyuma, muri Westminster Abbey. Umwamikazi Elizabeth II arashyingurwa muri King George VI Memorial Chapel muri Windsor.

IZINDI NKURU