U Rwanda rugeze kure imyiteguro yo gutanga amasomo yo gukora inkingo n�imiti ku rwego rwa Kaminuza

Wpfreeware Views:117 September 21, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 i Kigali hasojwe inama y�iminsi ibiri yari igamije kurebera hamwe no kwemeza integanya nyigisho izagenderwaho mu gutanga amasomo yo gukora inkingo n�imiti mu Rwanda. Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw�Ikigo cyo mu Karere cy�Indashyikirwa ku nkingo, gukingira no gucunga urwego rw�ubuzima (RCE-VIHSCM) na Kaminuza y�u Rwanda. Muri iyi nama hemejwe ubuziranenge bw�integanyanyigisho ku masomo azatangira gutangwa mu Rwanda mu bijyanye no gukora inkingo n�imiti mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Postgraduate). Iyi nteganya nyigisho igizwe n�amasomo 13 (Modules) harimo 10 zo kwiga ntagutoranya ndetse n�izindi 3 ushobora gutoramo iyo ushaka. Aya masomo akazajya atangwa ku bazakora mu buziranenge bw�imiti mu bihugu byo mu karere n�abazakora mu nganda zikora imiti n�inkingo. Dr Karengera Steven umuyobozi mukuru wa RCE-VIHSCM, mu kiganiro n�itangazamakuru yagize ati �Turi hano guhera ejo, iyo umaze gutegura inyigisho n�ibizakenerwa mu kwigisha uhamagara abantu bose bireba (stakeholders) bakaza bakareba nimba ibyo mwateguye byujuje ubuziranenge.Tuhavuye twemye, Tuhacanye umucyo.� Uyu muyobozi yakomeje agaragaza ko imbogamizi ikomeye bafite nuko badafite ahantu abaziga aya masomo bazajya bimenyereza (Practice) kuko bisaba kubyiga unabikora, akaba ashimangira ko bari kubishakira igisubizo biciye mu bufatanye buri hagati y�Ibihugu byo mu Karere. Nyuma yuko iyi nteganyanyigisho yemewe n�abo bireba bose (stakeholders), Dr Steven yavuze ko hagiye gukurikiraho kuyohereza mu ishami ry�ubuvuzi rya Kaminuza y�u Rwanda, nivayo izajyanwa mu ishami rishinzwe icyiciro cya gatatu cya Kaminuza y�u Rwanda nivayo ijye muri sena ya Kaminuza, nivayo izajyanwa mu Inama y�Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC). Nyuma yaho iyi nteganyanyigisho izohererezwa mu bihugu bya Africa y�Iburasirazuba kugira ngo nabyo biyemeze ubundi itangire kwigisha. Biteganyijwe ko aya masomo azatangira gutangwa mu kwezi kwa Nzeri umwaka utaha wa 2023, ikindi cyiciro cya kabiri kikazatangira 2024. Mu gutegura iyi nteganya nyigisho Dr Steven yavuze ko batumiye abantu benshi, bakoranye n�ibihugu byose byo mu karere na kaminuza zitandukanye zikomeye i Burayi. Iyi nteganya nyigisho yemejwe mu gihe mu Rwanda hatangiye kwubakwa uruganda rukora inkingo rwa BionTech.

IZINDI NKURU