Abanyarwanda bongeye gusabwa kwirinda ingendo zitari ngombwa zijya muri Uganda kubera Ebola

Wpfreeware Views:73 September 26, 2022 AMAKURU
Nyuma yuko byemejwe ko mu gihugu cy�abaturanyi cya Uganda hagaragaye ubwandu bwa Ebola kandi buri kwiyongera umunsi ku wundi, Minisitiri w�Ubuzima Dr Ngamije Daniel yasabye Abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa muri iki gihugu. Imibare yashyizwe hanze kuri iki Cyumweru igaragaza ko abantu 34 aribo bamaze gukekwaho Ebola barimo 16 byemejwe ko ariyo na 18 bagikekwa. Nyuma y�icyumweru umuntu wa mbere urwaye Ebola agaragaye muri Mubende, abantu 21 bamaze gupfa. Minisiteri y�ubuzima mu Rwanda yahumurije abanyarwanda ko icyorezo cya Ebola kiri muri Uganda kitaragera mu gihugu, abinjira batashye bari kujyanwa mu bitaro ahabugenewe bagafatwa ibizamini mu minsi 21 byagaragaza ko nta kibazo bafite bakabona gutaha mu miryango yabo. Minisitiri Dr Ngamije Daniel yasabye abanyarwanda kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa mu duce dutandukanye two muri Uganda ahamaze kugera iki cyorezo, anasaba abava muri Uganda ko badakwiye kwihisha ngo banyure mu nzira z�ubusamo kuko byagira ingaruka mu gihe byagaragara ko uwinjiye atabimenyekanishije kandi afite Ebola. Yagize ati �Abatuye muri turiya turere twegeranye n�igihugu cya Uganda turabasaba ko si ngombwa ngo bakore ingendo zitari ngombwa muri kiriya gihugu ubungubu, kubera ko hariyo ikibazo cy�uburwayi, abantu baba basubitse gahunda bari bafite zo kujyayo muri ino minsi ibintu bikabanza bigasobanuka.� Minisiteri y�ubuzima yagaragaje ko leta y�u Rwanda yiteguye gukumira iki cyorezo yaba ibijyanye n�ibikoresho ku mipaka n�ahandi hose hanyura abavuye ahagaragaye icyorezo muri Uganda. Ebola yandurira mu matembabuzi ava mu mubiri, ku buryo ishobora gukwirakwira mu gihe umuntu akoze ku wanduye cyangwa mu guhererekanya ibintu byagiyeho ubwandu. Urwaye Ebola agira umuriro, ababara umutwe, aribwa mu ngingo, mu muhogo, agacika intege, agahitwa, akaruka cyane kandi kenshi. Mu bindi bimenyetso agaragaza harimo kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

IZINDI NKURU