RIB yasubije Miss Mutesi Aurore amafaranga miliyoni 8 muri 10 yari yibwe n�umukozi

Wpfreeware Views:122 September 27, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nzeri 2022 nibwo Urwego rw�Igihugu rw�Ubugenzacyaha RIB, rwasubije Miss Kayibanda Mutesi Aurore amafaranga ye arengaho gato miliyoni 8 yari yibwe n�umukozi wamukoreraga mu rugo. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry yabwiye abanyamakuru ko ku wa 23 Nzeri 2022, aribwo uru rwego rwakiriye ikirego cya Aurore Mutesi Kayibanda, avuga ko yibwe ibihumbi 10$ ku wa 19 Nzeri 2022. Kuva icyo gihe iperereza ryahise ritangira hafatwa abagabo babiri Sibomana Antoine w�imyaka 34 wari usanzwe ari umukozi wo mu rugo kwa Miss Aurore. Uyu Sibomana ngo ubwo yararimo kwoza imodoka ya Aurore nibwo yabonyemo aya mafaranga ibihumbi 10 by�amadorali ($) ahita ayiba aratoroka. Undi wafashwe ni Habarurema w�imyaka 32 usanzwe ari umupfumu, bivugwa ko yaje gushakwa na Sibomana amubwira ko hari ahantu yibye amafaranga agura umuti wo kutazafatwa amwishyura ibihumbi 50Frw. Aba bombi bakaba barafatiwe mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Mubuga, Akagari ka Nyagatovu, aho Sibomana yari yamaze gufungura akabari k�inzoga. Muri miliyoni 10Frw zari zibwe hagarujwe ibihumbi umunani by�Amadorali ya Amerika n�ibihumbi 350 700frw, andi bari bamaze kuyakoresha. Nyuma yuko asubijwe amafaranga ye, Miss Mutesi Aurore yashimiye RIB anagira inama abandi Banyarwanda. Ati 'Ndahimira RIB ubuhanga n�ubunyamwuga bakoresheje kugira ngo bafate abakekwa, ari nako nsaba Abanyarwanda gucunga ibintu byabo neza, ndetse n�uhuye n�ikibazo nk�icyanjye akihutira kukimenyekanisha. Nkanjye wasangaga bambwira ko natinze gutanga ikirego.' Sibomana akurikiranyweho icyaha cy�ubujura, nagihamywa n�urukiko azahanishwa igifungo kitari munsi y�umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri akanatanga amafaranga y�u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri. Habarurema Onesphore we akurikiranyweho ubufatanyacyaha no kutamenyekanisha icyaha cy�ubugome cyangwa gikomeye, nagihamywa n�urukiko azahanishwa igifungo kitari munsi y�amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe, agatanga n�amafaranga y�u Rwanda ibihumbi 100 ariko atarenze ibihumbi 300Frw.

IZINDI NKURU