Amanota y�abanyeshuri basoje abanza n�icyiciro rusange yatangajwe

Wpfreeware Views:698 September 27, 2022 AMAKURU
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Minisiteri y�Uburezi yatangaje amanota y�abanyeshuri basoje amashuri abanza ndetse n�icyiciro rusange (Tronc Commun) mu mwaka w�amashuri 2021-2022. Minisitiri w�Uburezi Dr Uwamariya Valentine watangaje aya manota, yavuze ko imitsindire y�abasoje amashuri abanza yazamutse ikagera kuri 90.69% mu gihe abasoje icyiciro rusange bo basubiye inyuma kuko iri kuri 85.66%. Mu mashuri abanza abanyeshuri bose bakoze ibizami bya leta ni 227.472; abakobwa bari 125 169 naho abahungu bari 102. 303. Abatsinze ni 206.286 bihanye na 90,69%. Abataratsinze ni 21 186 bahwanye na 9,31%. Mu mwaka washize abatsinze bari ku gipimo cya 82,8% bivuze ko bazamutseho 7,68%. Mu cyiciro Rusange abanyeshuri bose bakoze ibizami bya leta ni 126.735 hatsinze 108.566 bihwanye na 85,66% ; abataratsinze ni 18.469 bihwanye na 14,34%. Iki cyiciro cyasubiye inyuma ugereranyije na 86,3% umwaka ushize. Abataratsinze bagomba gusibira kuko nta myanya bahawe mu mwaka wa mbere n�uwa kane. Abahawe imyanya mu bigo bibacumbikira mu mwaka wa mbere w�amashuri yisumbuye ni 26.922 mu gihe abazajya biga bataha ari 179.364 Mu basoje icyiciro rusange bagiye gutangira umwaka wa kane w�ayisumbuye, abahawe ibigo ni 35.381 naho abaziga bataha ni 15.737 ku baziga ubumenyi rusange naho ku baziga mu mashuri y�imyuga n�ubumenyingiro hazacumbikirwa 44.836 abasigaye bangana na 5251 bazajya biga bataha. Mu nderabarezi (TTC) uko ari 3099 bose baziga bacumbikiwe hamwe n�abafasha b�abaforomo (Associate Nursing) 210 ndetse n�abiga mu ishami ry�Ibaruramari 4452. Umwana witwa Isezerano Forever Hycente wigaga ku ishuri ribanza rya St Andre i Muhanga, niwe wabaye uwa mbere ku rwego rw�igihugu mu bizami bisoza amashuri abanza. Uwitwa Ntwari Manzi Albert wigaga mu ishuri ryitwa Academie De La Salle mu karere ka Gicumbi, yabaye uwa mbere ku rwego rw�igihugu mu bizami bisoza icyiciro rusange. Ushaka kureba amanota anyura ku rubuga rwa internet rwa NESA akinjira ahabugenewe agashyiramo nimero iranga umunyeshuri cyangwa agakoresha ubutumwa bugufi kuri telefone akajya aho bandikira ubutumwa agashyiraho nimero iranga umunyeshuri wakoze ikizamini akohereza ku 8888.

IZINDI NKURU