Rusengamihigo w�imyaka 54 yasubiye mu ishuri, yasabye kujya mu wa gatatu primaire abarimu bamushyira mu wa gatanu

Wpfreeware Views:894 September 29, 2022 AMAKURU
Umusaza witwa Rusengamihigo Jean Marie Vianney wo mu karere ka Nyamasheke yasubiye ku ishuri ku myaka 54 y�amavuko. Yiyandikishije asaba gutangirira mu mwaka wa gatatu w�amashuri abanza ariko abarimu bamwimurira mu wa gatanu ku ishuri ribanza rya Nyakibingo. Kuwa Mbere tariki ya 26 Nzeri 2022 ubwo abanyeshuri batangiraga umwaka w�amashuri nibwo Rusengamihigo nawe yongeye gusubira mu ishuri nyuma y�imyaka 40 yari ishize ayacikirije. Uyu mugabo wo mu murenge wa Shangi, yaherukaga mu ishuri mu mwaka wa 1982. Ubusanzwe afite umugore n�abana batatu barimo n�uwarangije amashuri yisumbuye. Mu kiganiro n�umunyamakuru wa BTN, Rusengamihigo yavuze ko yacikirije amashuri yiga mu wa gatandatu w�aya banza ariko yahoranaga inyota yo kuzakomeza kwiga akayasoza. Ati �Nacikirije amashuri ngeze mu wa gatandatu primaire, numvise itangazo rivuga ko buri Munyarwanda wese yemerewe kwiga niyo yaba ari umusaza nibwo nazaga gusaba ishuri hano. Directrice yabanje kunyangira arambwira ngo mbanze njye ku kagari, nagiyeyo baranyemerera bampa n�urupapuro nduzanira Directrice ahita anyandika.� Rusengamihigo yakomeje avuga ko yagiye acibwa intege na bagenzi be iyo yabibaganirizagaho gusa ngo icyo ashaka n�ubumenyi ndetse no kumenya kuvuga indimi zitandukanye kuko we ataje kwigira kuzabona akazi. Uyu mugabo yaje kwiga asaba gusubira mu wa gatatu primaire hanyuma Umuyobozi w�Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y�abaturage, Mukankusi Athanasie n�itsinda ry�abarimu bamukoresha isuzuma bumenyi bahita bamushyira mu mwaka wa gatanu. Umwe mu baturanyi ba Rusengamihigo witwa Simbarikure Celestin yabwiye BTN ko atemeraga ko uyu mugabo azasubira mu ishuri ariko ubwo byabaye impano nawe byamuteye imbaraga umwaka utaha azasubirayo. Ati �Twabiganiragaho tukamugisha impaka cyane, twaramubwiraga ngo ntabwo byashoboka ni code wifitiye ntabwo azajyayo. Nanjye rwose ndumva nasubirayo nkareba ko hari icyo nazigeza.� Visi Meya Mukankusi yaboneyeho gusaba abandi bantu bakuze bafite inyota yo kwiga kugana ishuri kuko kwiga bitarangira ndetse imiryango ifunguye. Mu buzima busanzwe umuntu ujya ku ishuri afite imyaka nk�iyi benshi babifata nk�agashya, Uyu mugabo Jean Marie Vianney we asaba bagenzi be kuza ku ishuri bagahaha ubumenyi kuko ari yo soko y�amajyambere.

IZINDI NKURU