Uwihoreye Jean Bosco wamamaye muri filime nka �Ndimbati� yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranyweho ndetse urukiko ruhita rusaba ko arekurwa agataha.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nzeri 2022 nibwo habaye isomwa ry�urubanza rwa Ndimbati ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Isomwa ry�urubanza ryabaye Ndimbati atari mu rukiko ariko umwunganizi we Me Irene Bayisabe yari ahari.
Umucamanza yatangiye asoma uko iburanisha ry�urubanza rwa Uwihoreye ryagenze, uyu mugabo akaba yari akurikiranyweho ibyaha byo gusindisha umwana witwa Kabahizi Fridaus yarangiza akamusambanya, bikavamo kubyarana abana babiri b�impanga.
Urukiko rushingiye ku kuba Uwihoreye yarahuye na Kabahizi afite indangamuntu igaragaza ko yavutse ku 1 Mutarama 2002, rwasanze ko nubwo hari indi ndangamuntu igaragaza ko yavutse ku wa 7 Kamena 2002, ikwiye guhabwa agaciro ari iyo uwo mukobwa yari afite igihe bahuraga.
Urukiko rwavuze ko rutanyuzwe n�ibimenyetso byatanzwe n�Ubushinjacyaha byagaragazaga ko Uwihoreye yaryamanye na Kabahizi ku wa 24 Ukuboza 2019 aho kuba tariki 2 Mutarama 2020 nk�uko Uwihoreye yabivugaga.
Urukiko rwemeje ko ikirego cy�ubushinjacyaja nta shingiro gifite, rwemeza ko Uwihoreye ari umwere ndetse rutegeka ko arekurwa akimara gusomerwa.