Bamporiki akatiwe gufungwa imyaka ine n�ihazabu

Wpfreeware Views:303 September 30, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri 2022 nibwo byari byitezwe ko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rusoma imyanzuro ku rubanza rwa Bamporiki Edouard. Uru rukiko rukaba rwamuhamije ibyaha bibiri, rumukatira gufungwa imyaka ine n�ihazabu ya miliyoni 60. Bamporiki yari akurikiranyweho icyaha cya ruswa, kwaka indonke no gukoresha ububasha ahabwa n�amategeko ku nyungu ze bwite. Mu iburanisha ryabaye kuwa 21 Nzeri 2022, ubushinjacyaha bwasabiraga Bamporiki igihano cy�igifungo cy�imyaka 20 n�ihazabu ya miliyoni 200 Frw. Isomwa ry�imyanzuro y�uru rubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ryai,i ryitabiriwe n�imbaga y�abanyamakuru n�abandi bantu bo mu muryango n�inshuti za Bamporiki. Ku cyaha cyo gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite, umucamanza yavuze ko Urukiko rusanga Bamporiki yarakoraga muri Minisiteri idafite aho ihuriye n�inzego zishinzwe imyubakire cyangwa inganda adakwiye guhuzwa no kuba yarakoresheje ububasha ahabwa n�itegeko mu nyungu ze bwite. Icyo yakoze ni uguhemukira inshuti ye ayisezeranya kuyivuganira. Naho ku cyaha cyo kwakira indonke, umucamanza yavuze ko Urukiko rusanga nta mafaranga Bamporiki yigeze afata mu ntoki ze, cyane ko bakimara kuyazana yatanze itegeko ry�aho agomba gushyirwa ubwo yari muri Grande Legacy Hotel. Ahubwo Urukiko rusanga ibyaha bihama Bamporiki ari bibiri, aho yakoresheje umwanya w�umurimo afite agatwara iby�abandi. Urukiko rwavuze ko nyuma yo gusuzuma imyiregurire ya Bamporiki igize impamvu nyoroshyacyaha bityo mu kumuhana hakaba hakwiriye kuzabishingiraho mu kumuhamya icyaha. Urukiko rwavuze ko rusanga igihano gikwiriye guhanishwa Bamporiki ari igifungo cy�imyaka ine n�ihazabu ya miliyoni 60 Frw. Ku bijyanye n�isubukagihano yari yasabiwe n�umwunganira mu mategeko, urukiko rwavuze ko rusanga gusubika icyo gihano nta somo byaba bitanze. Urukiko rwemeje ko Bamporiki ahamwa n�icyaha cyo kwihesha ikintu cy�undi hakoreshejwe uburiganya ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n�itegeko mu nyungu ze bwite.

IZINDI NKURU