Umuyobozi ushinzwe ubutaka mu murenge wa Nkotsi muri Musanze yasenyeye umuturage utishoboye kuko atamuhaye ruswa

Wpfreeware Views:305 October 01, 2022 AMAKURU
Umukozi ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, yasenyeye umuturage utishoboye ufite abana batanu wubatse mu buryo bunyuranyije n�amategeko, ategekwa kumwubakira ibyo yasenye. Uyu mugore witwa Nyirasafari Joselyne ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy�ubudehe yabwiye BTN TV ko yiyubakiye inzu nyuma y�uko yari amaze igihe we n�abana be batagira aho kurambika umusaya. Avuga ko yaje gufata icyemezo cyo kwizigamira amafaranga akorera muri gahunda ya VUP nyuma aza kuyakoresha yiyubakira inzu n�abaturage n�inzego z�ibanze, bamuha umuganda kugira ngo abone aho kurara. Uyu mubyeyi avuga ko nyuma yo kwiyubakira ,umuyobozi ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Nkotsi, yaje kuza aramusenyera amubwira ko yatanze ruswa ndetse nawe yari kuyimuha kugira ngo yubake. Yagize ati �Hari umunsi mukuru azana na Dasso ahageze atira abahinzi barimo guhinga isuka barayimwima ariruka ajya ku murenge azana ipiki ahingagura inzu avuga ngo abo wahaye ruswa nanjye wari kuyimpa, mubwira ko nta ruswa natanze kuko ntayo nari kubona kuko nta bushobozi ahubwo nahawe imiganda, arayisenya aragenda.� Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko ahangayikishijwe n�uko adafite aho kurara kuko uwamusenyeye atari yamwubakira mu gihe mu nteko rusange y�abaturage yari yakoreshejwe n�Akarere ka Musanze n�Intara y�Amajyaruguru ubuyobozi bwamusabye kubaka ibyo yasenye. Umunyamakuru wa BTN TV yahamagaye uyu muyobozi ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Nkotsi kugira ngo agire icyo avuga kuri aya makuru, yanga kuvuga ngo bavugishe umuyobozi w�umurenge kuko we atavugira umurenge. Abaturage bo muri aka gace bo bavuga ko inzego zibishinzwe zikwiye gushyiramo imbaraga kugira ngo uyu muyobozi yubakire uyu muturage nk�uko yabitegetswe. Ubuyobozi bw�uyu murenge wa Nkotsi, buvuga ko habayeho irengayobora ariko buboneraho gusaba abaturage kwirinda kubaka mu mu buryo bunyuranyije n�amategeko.

IZINDI NKURU