BUGESERA: Umusore w�imyaka 33 akurikiranyweho gusambanya abana b�abahungu icyenda mu kwezi kumwe

Wpfreeware Views:347 October 03, 2022 AMAKURU
Urwego rw�Igihugu rw�Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umusore witwa Mayira w�imyaka 33 y�amavuko, akurikiranyweho gusambanya abana b�abahungu icyenda bari hagati y�imyaka itandatu n�icyenda y�amavuko. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko uyu musore yatawe muri yombi ku itariki ya 1 Ukwakira 2022. Amakuru uru rwego rufite agaragaza ko uyu musore yasambanyaga aba bana ubwo babaga bagiye gutashya mu ishyamba. Iki cyaha uyu musore akaba yaragikoze mu kwezi kwa Nzeri 2022, agikorera mu karere ka Bugesera, umurenge wa Kamabuye, akagari ka Kampeka, Umudugudu wa Pamba II. Uyu musore kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamabuye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Abana yasambanyije boherejwe kuri Isange One Stop Center ikorera mu bitaro bya Nyamata ngo bakorerwe isuzuma ndetse banitabweho. Hari hashize imyaka ibiri gusa uyu musore afunguwe kuko yarekuwe muri Kamena 2020 nyuma yuko yari amaze imyaka 12 muri gereza icyo gihe nabwo yaziraga gusambanya umwana w�umukobwa. Icyaha cyo gusambanya umwana iyo bikorewe uri munsi y�imyaka 14 y�amavuko, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

IZINDI NKURU