Impanuka ikomeye ya Ambulance ihitanye batanu harimo umuganga n�umwana we

Wpfreeware Views:871 October 03, 2022 AMAKURU
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ukwakira 2022 nibwo mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi, habereye impanuka ikomeye ya Ambulance (Imbangukiragutabara) yarenze umuhanda imanuka ku musozi yibarangura. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w�Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Innocent yatangarije BTN ko iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Kiziho, Umudugudu wa Bunyereri. Ku isaha ya saa kumi n�imwe na 45 nibwo umututage yabahamagaye ababwira ko ambulance yakoze impanuka. Iyi mbangukiragutabara yari ivuye ku Bitaro bya Mibilizi yerekeza ku Kigo Nderabuzima cya Nyabikingo mu Murenge wa Butare. Yari irimo abaganga batatu, umwana w�imyaka itatu w�umwe mu baganga n�umukozi wareraga uwo mwana hamwe n�umushoferi. Uyu munyamabanga nshingwabikorwa yagize ati : �Batanu bose bitabye Imana, umushoferi ni we warokotse ariko yakomeretse bikomeye ubu ari mu bitaro bya Mibilizi.� Iyi mbangukiragutabara yarenze umuhanda imanuka ku musozi yibarangura igera mu gishanga. Umusozi yamanutseho ufite metero zirenga 800 kandi ni umusozi uhanamye.

IZINDI NKURU