Karongi: Umusore akurikiranyweho gusambanya umwana w�imyaka itatu

Wpfreeware Views:122 July 15, 2022 AMAKURU
Urwego rw�Igihugu rw�Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umusore w�imyaka 20 ukurikiranyweho gusambanya umwana w�imyaka itatu. Tariki 13 Nyakanga 2022 saa kumi n�igice z�umugoroba ubwo uyu mwana w�imyaka itatu yari kumwe na bagenzi be ku mugezi wo mu mudugudu wa Kamuvunyi Akagari ka Gacaca Umurenge wa Rubengera, nibwo bikekwa ko uyu musore usanzwe ukora akazi k�ubuyede yamusambanyije. Abaturage bavuga ko biboneye n�amaso yabo uyu musore yasohoye igitsina cye yakirambitse ku gitsina cy�uyu mwana. Abaturage babibonye bahise bazamuka biruka bajya kubwira umubyeyi w�uyu mwana ibibaye, banahuruza ubuyobozi uyu musore atabwa muri yombi. Umunyamabanga Nshingabikorwa w�Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru akimara kumenyakana, bihutiye gufasha uyu mwana kugezwa ku bitaro bikuru bya Kibuye kugira ngo harebwe niba atandujwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. yavuze ko umubyeyi w'umwana yari yamusize agiye gukorera amafaranga, umwana rero agenda agiye gukina n�abandi, uwo musore nibwo yagendaga abasanga munsi y�iteme, akamufata akamusambanya. Uyu musore afungiye kuri RIB sitasiyo ya Rubengera mu gihe iperereza ku cyaha akekwaho rikomeje. Abaturage bavuga ko ubwo uyu musore yafatwaga yemereye mu ruhame ko icyaha akekwaho yagikoze.

IZINDI NKURU