Umukozi wa RIB ushinzwe iperereza muri Kigali na Chief Inspector of Police batawe muri yombi

Wpfreeware Views:2327 October 06, 2022 AMAKURU
Urwego rw�Igihugu rw�Ubugenzacyaha, RIB yataye muri yombi uwari umukozi wabo ushinzwe iperereza mu mujyi wa Kigali ndetse n�umupolice ufite ipeti rya Chief Inspector of Police CIP, bakurikiranyweho ibyaha bakoranye aribyo gusaba, kwakira no gutanga indoke. Hari hashize iminsi aba bombi batawe muri yombi ariko ntibyahise bitangazwa, amakuru avuga ko batawe muri yombi na RIB kuwa 27 Nzeri 2022. Aba bombi ibyaha bakurikiranyweho babikoreye muri Kigali mu bihe bitandukanye. Bararegwa gusaba no kwakira indonke, no kwihesha ikintu cy�undi hakoreshejwe uburiganya, ibyaha bifitanye isano na dosiye yari iri gukurikiranwa mu Bugenzacyaha. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yagize ati �Muri RIB nk�izindi nzego za Leta, hashobora kubonekamo abantu bakora ibyaha bitandukanye. Icyo RIB yakwizeza Abanyarwanda ni uko itazihanganira ruswa n�indi mico iganisha kuri yo, ishobora ku garagara ku bakozi bayo. Ikindi RIB yizeza abantu ni uko izakomeza kwigisha abakozi bayo kugira imyitwarire myiza, ituma abagana RIB bakomeza kuyigirira icyizere.� Umuvugizi wa Polisi y�u Rwanda, CP John Bosco Kabera nawe yemeje ko uyu mupolisi yatawe muri yombi. Ati �Ni byo arafunzwe kubera ibyaha akurikiranyweho we n�umukozi wa RIB. Ubutumwa bitanga rero, ni uko ruswa n�ibisa nayo bitemewe. Abantu bagomba gukora kinyamwuga, bakuzuza inshingano uko bikwiriye badaciye ku ruhande.� Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n�ihazabu y�amafaranga y�u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z�agaciro k�indonke yatswe cyangwa yakiriwe. Naho icyaha cyo kwihesha ikintu cy�undi hakoreshejwe uburiganya, gihanishwa igifungo kitari munsi y�imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n�ihazabu y�amafaranga y�u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

IZINDI NKURU