Igiciro cya Lisansi na mazutu byagabanutse

Wpfreeware Views:121 October 07, 2022 AMAKURU
RURA yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gtandatu hazatangira gukurikizwa ibiciro bishya kuri lisansi yagabanyutseho amafaranga 29 na mazutu byaganyutseho amafaranga 20. Ubusanzwe litiro imwe ya lisansi yaguraga amafaranga 1609Frw ikaba izatangira kugura 1580Frw, mu gihe litiro imwe ya mazutu yagurwaga 1607Frw izatangira kugurwa 1587Frw. Itangazo ryashyizweho umukono n�Umuyobozi w�agateganyo w�Ikigo Ngenzuramikorere (RURA), Eng. Deo Muvunyi, rivuga ko nk�uko byakomeje gukorwa kuva muri Gicurasi 2021, Leta y�u Rwanda yigomwe imisoro isanzwe yakwa ku icuruzwa ry�ibikomoka kuri peteroli kugira ngo hirindwe ingaruka zakomoka ku izamuka rikabije ry�ibiciro byabyo ku isoko ry�u Rwanda. Ibi bivuze ko kuri iyi nshuro leta yigomwe imisoro kugira ngo igiciro cya mazutu aho kwiyongeraho amafaranga 51Frw kuri litiro kigabanukeho amafaranga 20Frw kuri litiro.

IZINDI NKURU