Ibi byabereye mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, aho umwana w�umuhungu w�imyaka 17 yasanzwe mu cyumba yararagamo yimanitse akoresheje ishuka.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2022 ku masaha ya saa tanu z�amanywa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w�Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre yabwiye BTN ko uyu mwana ubusanzwe ntakibazo yari afitanye n�ababyeyi be.
Ati �Urebye nta n�ikibazo kidasanzwe yari afite ahubwo nyina yaragiye amusiga mu rugo agarutse asanga yimanitse.�
Nyuma yuko aya makuru amenyekanye abakozi b�Urwego rw�Ubugenzacyaha RIB bahise bahagera bapima umurambo uhita wohererezwa mu bitaro bya Murunda.
Mwenedata Jean Pierre yanaboneyeho gusaba urubyiruko kutajya rwihererana ibibazo no kujya ruganira n�ababyeyi no kwegera ubuyobozi kugira ngo burufashe.