Umwana w�imyaka 17 yasanzwe mu cyumba cye yiyahuye

Wpfreeware Views:563 October 08, 2022 AMAKURU
Ibi byabereye mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, aho umwana w�umuhungu w�imyaka 17 yasanzwe mu cyumba yararagamo yimanitse akoresheje ishuka. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2022 ku masaha ya saa tanu z�amanywa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w�Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre yabwiye BTN ko uyu mwana ubusanzwe ntakibazo yari afitanye n�ababyeyi be. Ati �Urebye nta n�ikibazo kidasanzwe yari afite ahubwo nyina yaragiye amusiga mu rugo agarutse asanga yimanitse.� Nyuma yuko aya makuru amenyekanye abakozi b�Urwego rw�Ubugenzacyaha RIB bahise bahagera bapima umurambo uhita wohererezwa mu bitaro bya Murunda. Mwenedata Jean Pierre yanaboneyeho gusaba urubyiruko kutajya rwihererana ibibazo no kujya ruganira n�ababyeyi no kwegera ubuyobozi kugira ngo burufashe.

IZINDI NKURU