Muhoozi umuhungu wa Perezida Museveni yambitswe ipeti rya �General� yazamuweho

Wpfreeware Views:122 October 10, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ukwakira 2022 nibwo Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni yambitswe ipeti rya General aherutse kuzamurwaho na se avuye kuri Lieutenant G�n�ral. General Muhoozi yambitswe iripeti n�umugore we Charlotte Nankunda Kainerugaba afatanyije na se wabo witwa General Salim Saleh mu muhango wabereye ku biro bikuru by�ingabo z�iki gihugu UPDF. Ku itariki ya 4 Ukwakira 2022 nibwo Perezida Museveni yazamuye mu ntera uyu muhugnu we Muhoozi, yahise amukuru no ku mwanya wo kuba Umugaba w�Ingabo za Uganda zirwanire ku butaka ariko agumana inshingano zo kuba Umujyanama wa se mu bijyanye n�umutekano. Muhoozi akimara kuzamurwa mu ntera yahise ajya kuri twitter akora ibyo bamwe bise amabara tandika ubutumwa avuga ko we n�abasirikare be bafata umujyi wa Nairobi mu gihe cy�ibyumweru bibiri gusa. Ibi byarakaje Abanyakenya batari bake babifata nk�agasuzuguro ku gihugu cyabo maze nabo batangira kumusubiza bamubwira amagambo y�uburakari. Muguhosha uburakari bw�Abanyakenya, bwakeye Perezida Museveni asaba imbabazi ku byatangajwe n�uyu muhungu we.

IZINDI NKURU