Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ukwakira 2022 nibwo Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni yambitswe ipeti rya General aherutse kuzamurwaho na se avuye kuri Lieutenant G�n�ral.
General Muhoozi yambitswe iripeti n�umugore we Charlotte Nankunda Kainerugaba afatanyije na se wabo witwa General Salim Saleh mu muhango wabereye ku biro bikuru by�ingabo z�iki gihugu UPDF.
Ku itariki ya 4 Ukwakira 2022 nibwo Perezida Museveni yazamuye mu ntera uyu muhugnu we Muhoozi, yahise amukuru no ku mwanya wo kuba Umugaba w�Ingabo za Uganda zirwanire ku butaka ariko agumana inshingano zo kuba Umujyanama wa se mu bijyanye n�umutekano.
Muhoozi akimara kuzamurwa mu ntera yahise ajya kuri twitter akora ibyo bamwe bise amabara tandika ubutumwa avuga ko we n�abasirikare be bafata umujyi wa Nairobi mu gihe cy�ibyumweru bibiri gusa.
Ibi byarakaje Abanyakenya batari bake babifata nk�agasuzuguro ku gihugu cyabo maze nabo batangira kumusubiza bamubwira amagambo y�uburakari.
Muguhosha uburakari bw�Abanyakenya, bwakeye Perezida Museveni asaba imbabazi ku byatangajwe n�uyu muhungu we.