Abayobozi batatu bakuru muri RURA birukanywe ku kazi kubera imyitwarire

Wpfreeware Views:205 October 11, 2022 AMAKURU
Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi Mukuru w�agateganyo, Pearl Uwera wari Umuyobozi ushinzwe imari na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe abakozi n�ubutegetsi, birukanywe ku kazi kubera imyitwarire n�imiyoborere idakwiye. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo ibiro bya Minisitiri w�Intebe byasohoye itangazo ryirukana aba bakozi ku murimo bari bashinzwe. Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w�Intebe Dr Edouard Ngirente, ryagiraga riti; Ashingiye ku biteganywa n�Itegeko Nshinga rya Repubulika y�u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane mu ngingo yaryo ya 119, 80 (e); None ku wa 10 Ukwakira 2022, abayobozi bakurikira birukanywe mu Rwego rw�Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y�inzego zimwe z�irimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) kubera imyitwarire n�imyitwarire: 1. Eng. Deo Muvunyi , Umuyobozi Mukuru w�Agateganyo 2. Pearl Uwera, Umuyobozi ushinzwe Imari 3. Fabian Rwabizi, Umuyobozi ushinzwe Imari n�Ubutegetsi. Nubwo hatatangajwe amakosa aba bayobozi bakoze, bisanaho bidasanzwe bitewe nuko iritangazo barisohoye na Minisitiri w�Intebe adahari dore ko ari kubarizwa muri Estonia mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga izwi nka �Tallinn Digital Summit� aho yari ahagarariye Perezida Kagame.

IZINDI NKURU