Abarimu babiri bo muri Kaminuza batawe muri yombi kubera gusaba ruswa bagatanga amanota y�ubuntu

Wpfreeware Views:385 October 12, 2022 AMAKURU
Urwego rw�Igihugu rw�Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abarimu babiri basanzwe bigisha muri imwe mu ma kaminuza ya hano mu Rwanda. Aba barimu bakurikiranyweho kwakira ruswa y�amafaranga kugirango batange amanota y�ubuntu ku banyeshuri batandukanye. Amakuru avuga ko aba barimu bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke, Iperereza kandi rirakomeje kugira ngo uwagize uruhare wese muri ibi byaha bya ruswa agezwe imbere y�amategeko. Umwe muri aba barimu babiri afite imyaka 35 y�amavuko, yafashwe ku wa 3 Ukwakira. Iperereza ry�ibanze rigaragaza ko yakiriye indonke y�amafaranga angana na 1.355.250 Frw mu bihe bitandukanye mu 2021 ayahawe n�abanyeshuri 24 bigaga muri iyo kaminuza. Mugenzi we w�imyaka 47 we yafashwe tariki 07 Ukwakira 2022. Iperereza ry�ibanze rigaragaza ko yakiriye indonke y�amafaranga angana na 457.250 Frw, mu bihe bitandukanye mu 2021 ayahawe n�abanyeshuri 28. Icyakora hirinzwe gutangaza Kaminuza bigishagaho na cyane ko iperereza rigikomeje kugirango n�abandi nk�aba bafatwe. Iki cyaha ni kibahama itegeko riteganya igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n�ihazabu y�amafaranga y�u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z�agaciro k�indonke yatse cyangwa yakiriye.

IZINDI NKURU