Muri icyizere n�ahazaza h�umugabane wacu, Ibihugu byanyu ni mwe bihanze amaso - Perezida Kagame abwira urubyiruko rwitabiriye Youth Connekt

Wpfreeware Views:160 October 13, 2022 AMAKURU
Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ukwakira 2022 i Kigali mu Rwanda hatangiye inama y�urubyiruko rizwi nka Youth Connekt. Perezida Kagame mu ijambo yagejeje kuri uru rubyiruko yarusabye kuzirikana ko aribo mizero yahazaza h�umugabane wa Africa. Perezida Paul Kagame w�u Rwanda ni we wari Umushyitsi Mukuru ndetse iyi nama yari yitabiriwe na Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, ugeze mu Rwanda bwa mbere kuva yatorerwa uyu mwanya. Umukuru w�Igihugu yavuze ko hashize imyaka icumi iyi nama itangijwe mu Rwanda. Yagaragaje ko YouthConnekt yabaye ihuriro rihuza urubyiruko buri mwaka, rugatanga ibisubizo by�ibibazo bihari ndetse bagasangira n�ubumenyi. Ati �Afurika ntabwo ari umugabane w�ibibazo, habe na gato. Ni byo hari ibibazo ariko se nihe utabona ibibazo? Ibibazo biri hose ku Isi, bityo rero dukwiriye kwita ku bibazo byacu ariko ntabwo turi umugabane w�ibibazo. Nibura dukwiriye nk�abayobozi gukora ibishoboka, tukabona ko urubyiruko ari abafatanyabikorwa mu rugendo rwacu rw�iterambere.� Yavuze ko abayobozi bafite inshingano zo gutega amatwi urubyiruko no gukorana na rwo. Yahaye inama urubyiruko yo gukorana umwete kandi mu mucyo ariko nta ntumbero, nta musaruro bitanga. Ati �Tugomba kumenya abo turi bo, aho dushaka kugera, ibyo byose bikaba mu ntekerezo zacu, tukagira intumbero. Hamwe n�iyo ntumbero, ushobora kongeraho ikinyabupfura. Ikinyabupfura kiratuyobora, gituma dushobora kumenya uko twitwara yaba ku giti cyacu cyangwa muri sosiyete.� Perezida Kagame yabajije urubyiruko niba hari umuntu rwaba ruzi wagize icyo abura kubera ikinyabupfura. Yavuze ko gifasha umuntu guha agaciro ibyo akora byose. Ati �Ibyo waba urimo byose mu buzima, ikinyabupfura kirakenerwa.� Yagarutse ku mateka y�u Rwanda, avuga ko mu myaka 28 ishize rwahungabanye ariko habaho gukora cyane no gukorera hamwe, igihugu kirongera kirasanwa. Ati �Icyo cyerekezo ni ryo shingiro ry�ibyo dukora byose. Iteka mpora nshimira Abanyarwanda ku bwo kuba barabyumvise kandi bagashyira mu bikorwa ayo mahame atugejeje aha.� Inama ya YouthConnekt iri kuba ku nshuro ya Gatanu. Yatangijwe mu 2012 bigizwemo uruhare na Guverinoma y�u Rwanda hamwe n�Ishami ry�Umuryango w�Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP. Abayobozi batandukanye n�urubyiruko ruturutse mu bihugu 22 bya Afurika harimo n�u Rwanda, bitabiriye iyi nama. Minisitiri w�Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yashimiye Umukuru w�Igihugu ku mwanya adahwema kugenera urubyiruko rw�u Rwanda n�urwa Afurika muri rusange, asaba urubyiruko gukoresha uyu mwanya mu kunguka ubumenyi hagamiwje guhindura Afurika. Ati �Rubyiruko mukoreshe uyu mwanya mu kumenya, mu guhaha ubumenyi mugamije guhindura umugabane wacu.� Maxwell Gomera uyobora UNDP mu Rwanda, yatanze urugero ku buzima bugoye urubyiruko ruhura na bwo ahanini bishingiye ku kutabona igishoro. Yifashishije urugero rw�umubyeyi we (nyina umubyara), wacuruzaga inyanya ariko ashaka kwagura ibikorwa bye ntibimuhire. Ngo yagiye mu gace k�iwabo muri Zimbabwe, ashaka banki iyo ariyo yose yamufasha ikamuha inguzanyo yo kuzamura ibikorwa bye ariko arayibura. Mu biruhuko, Gomera yavuze ko yafashaga nyina akajyana inyanya ku isoko ku buryo yakoraga nk�uko Vuba Vuba na Uber zikora mu kugeza ibicuruzwa ku babyifuza. Ati �Mbere y�uko banki zishyiraho uburyo bwo kwita ku bakiliya, mama wanjye yari abizi.� Kimwe na nyina, urubyiruko rw�uyu munsi rungana na 42% ngo ntirubona igishoro ku buryo rwakora imishinga yarwo, inzozi zarwo ntizibe impamo ku buryo zagera ku isoko. Ati �Mama wanjye ntabwo yabashije kubaka ubushabitsi bukomeye, gusa yabashije gukora ubushobora gufasha umuryango we.� Perezida wa Namibia, Hage Gottfried Geingob, wagejeje ijambo ku bari bitabiriye yifashishije ikoranabuhanga, yavuze ko imyaka ibiri ishize yari igoranye kubera icyorezo cya Covid-19, gusa cyatumye umugabane ukora impinduka mu bijyanye n�ubuzima hagahangwa udushya n�ibindi. Urubyiruko narwo ntabwo rwigeze rwibagirana binyuze mu iterambere ry�ikoranabuhanga. Perezida Geingob yavuze ko rukwiriye gukomeza kubyaza umusaruro ikoranabuhanga riri gushyirwamo ingufu. Yatanze ingero z�ibikorwa igihugu cye kiri gukora mu gushyigikira urubyiruko, nk�aho yavuze ko aherutse gushyira mu mwanya Minisitiri ufite imyaka 23, asaba n�ibindi bihugu guha umwanya urubyiruko mu nzego zifata ibyemezo. Ati �Muri icyizere n�ahazaza h�umugabane wacu. Ibihugu byanyu ni mwe bihanze amaso.� Perezida wa S�n�gal, Macky Sall, na we watanze ubutumwa hifashishijwe ikoranabuhanga, yavuze ko urubyiruko rwa Afurika ari rwo �ahazaza na none� h�uyu mugabane. Mu bikorwa bigamije gushyigikira urubyiruko, Sall yavuze ko igihugu cye gishyira nibura 26% by�ingengo y�imari yacyo mu bikorwa by�uburezi n�amahugurwa agamije kwita ku hazaza h�urubyiruko. Ati � Buri wese akwiriye kuba umuyobozi mu buryo bwe�. Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yavuze ko urubyiruko ari rwo ruri ku isonga mu ruhura n�ibibazo bitandukanye yaba ibijyanye n�imirimo n�ibindi. Yavuze ko ishoramari mu rubyiruko ari ngombwa cyane ko ari narwo rwinshi ku mugabane muri rusange. Ati� Rubyiruko, muri ahazaza h�uyu mugabane, turashaka kubwira urubyiruko rwacu ko abatuye uyu mugabane, cyane abakuze, bari mu biganza byanyu. Mufite ibisabwa byose kugira ngo uyu mugabane muwugeze ku rundi rwego.� Yavuze ko muri Kenya, urubyiruko rushishikarizwa kujya mu myanya itandukanye y�ubuyobozi kugira ngo buteze imbere igihugu. Yatanze urugero, avuga ko mu matora aherutse, urubyiruko rwafashe iya mbere, rufata imyanya y�ubuyobozi mu biganza. Ubu mu nteko ya Kenya ifite imyaka 349, mu matora aherutse muri Kanama, urubyiruko rwihariye imyanya 33% kandi bose bari munsi y�imyaka 35. Gachagua yashimiye Perezida Kagame kuba yareretse abandi bakuru b�ibihugu bya Afurika ko urubyiruko rukwiriye kwizerwa. Yavuze ko mbere, abakuru b�ibihugu bya Afurika banganga gushyira urubyiruko mu myanya ifata ibyemezo, bafite ubwoba ko bashobora kuzabasimbura mu gihe baba bahawe rugari. Gachagua yitabiriye iyi nama ari kumwe n�urubyiruko ruri mu myanya y�ubuyobozi, harimo umukobwa w�imyaka 24 witwa Linet Chepkorir, ari nawe muto mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Kenya.

IZINDI NKURU