Gen Muhoozi umuhungu wa Perezida Museveni yageze i Kigali mu ruzinduko rw�akazi

Wpfreeware Views:137 October 15, 2022 AMAKURU
Umuhungu wa Perezida Museveni, General Muhoozi Kainerugaba akaba n�umujyanama wa se mu byagisirikare, yageze i Kigali aho aje mu ruzinduko rw�akazi nyuma y�iminsi mikeya azamuwe mu ntera agahabwa ipeti rya General. Gen Muhoozi yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2022, atwawe n�indege ya Uganda Airlines. Uyu muhungu wa Museveni yagarutse i Kigali aherekejwe n�umunyamakuru Andrew Mwenda uri mu bakomeye muri Uganda akaba asanzwe ari n�inshuti ye. Yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka. Rwari uruzinduko rwa kabiri yari ahagiriye kuko urwa mbere rwabaye ku wa 22 Mutarama. Izo nshuro zombi yahuye na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro bagirana ibiganiro ku mubano w�ibihugu byombi. Uruzinduko rwe mu Rwanda muri Mutarama ni rwo rwabaye imbarutso yo gufungurwa kw�imipaka y�ibihugu byombi yari imaze igihe kinini ifunze.

IZINDI NKURU