Musanze:Icyiciro cya cumi cy�abofisiye bakuru ba Polisi cyashoje amasomo

Wpfreeware Views:102 July 15, 2022 AMAKURU
Abofisiye bakuru ba Polisi 34 baturuka mu bihugu 8 bitandukanye by�Afurika, ku wa Kane tariki 14 Nyakanga, basoje amasomo bari bamaze umwaka bigira mu Ishuri rikuru rya Polisi y�u Rwanda (NPC) riherereye mu karere ka Musanze, ajyanye n�ubuyobozi (Police Senior Command and Staff Course). Umuhango wo gusoza aya masomo y�icyiciro cya 10 cy�abofisiye bakuru, witabiriwe n�abayobozi bo mu nzego z�umutekano baturutse mu Rwanda, Kenya, Malawi, Namibiya, Somaliya, Sudani y�Epfo, Tanzania na Zambiya. Amasomo bize akubiyemo ibice bitatu birimo; amasomo ajyanye n�umwuga atangirwa igihembo cyitwa �Passed Staff College (PSC)�, icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kwimakaza amahoro no gukemura amakimbirane; ndetse n�impamyabumenyi mu miyoborere. Minisitiri w�Umutekano mu gihugu, Alfred Gasana, ni we wasoje ku mugaragaro aya masomo abibutsa ko imidari n�impamyabumenyi bahawe bigomba kugendana n�ubushobozi bwabo mu kubonera ibisubizo; ibibazo by�umutekano mu bihugu byabo. Ni umuhango kandi witabiriwe n�Umuyobozi mukuru wa Polisi y�u Rwanda (IGP) Dan Munyuza, Umuyobozi wa Polisi ya Namibia, Lt. Gen. Sebastian Ndeitunga, Umuyobozi wa Polisi ya Somaliya; Maj. Gen. Abdi Hassan Mohammed, Guverineri w�intara y�Amajyaruguru; Dancilla Nyirarugero, Uhagarariye Umuyobozi wa Polisi ya Zambiya; Betty N. Timba, Umugaba w�ingabo z�u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Mubarak Muganga n�Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n�abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza.

IZINDI NKURU