Indege ya Rwandair yakoze impanuka

Wpfreeware Views:5043 October 22, 2022 AMAKURU
Mu masaha y�igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo indege ya Rwandair yakoze impanuka ubwo yagwaga ku kibuga cy�indege cya Kamembe mu karere ka Rusizi. Itangazo dukesha Rwandair rivuga ko iyi ndege yakoze impanuka ari iyari ifite urugendo �WB601�, ikaba yagombaga guhaguruka ku Kibuga cy�Indege Mpuzamahanga cya Kigali Saa 7h00 ikagera i Kamembe saa 7h40. Ubwo iyi ndege yageraga i Kamembe yaje gukora impanuka yoroheje ubwo yamanukaga ku kibuga cyaho iparika nabi. Ntiharatangazwa icyaba cyateye iyi mpanuka gusa icyo kwishimira nuko ntawahakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima y�aba mu bakozi b�iyi ndege ndetse n�abagenzi bari bayirimo. RwandAir yihanganishije abakiliya bayo �ku kibazo cy�impinduka zishobora kuba mu ngendo zabo bitewe n�iyi mpanuka. Impanuka nk�iyi yaherukaga muri RwandAir muri Mata 2022 ubwo indege yanyereye ku Kibuga cy�Indege cya Entebbe mu gihe yageragezaga kugwa, bituma ihagarara mu byatsi biri iruhande rw�inzira yagenewe kunyuramo.

IZINDI NKURU