- Home
- AMAKURU
- MU RWANDA
U Rwanda rwungutse ingabo nshya
Igisirikare cy�u Rwanda RDF cyungutse ingabo nshya zisoje amasomo y�ibanze zari zimazemo amezi 12 mu kigo cya gisirikare cy�i Nasho.
Ntabwo hatangajwe umubare w�aba basirikare bashya binjiye muri RDF, mu gusoza aya masomo abinjiza mu gisirikare bagaragaje ubumenyi babonye mu myitozo, irimo ijyaye no gukoresha intwaro ndetse no gukoresha umubiri.
Umugaba Mukuru w�Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga, niwe wayoboye umuhango wo kwinjiza aba basirikare bashya ahagarariye Umugaba Mukuru w�Ingabo z�u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.
Lt Gen Muganga yasabye aba basirikare bato bashya guhora bashyira imbere idangagaciro za RDF zirimo gukunda igihugu, ikinyabupfura n�umurava. Ati �Ndabasaba guhora muri imbere mu nshingano zose muhabwa kandi mukigira ku bababanjirije.�
Yabibukije ko RDF yubakiye ku ndangagaciro zo kugira ikinyabupfura kidasanzwe kandi ko ariko bizahora, nk�uko Minisiteri y�Ingabo y�u Rwanda yabitangaje.