U Rwanda rwungutse ingabo nshya

Wpfreeware Views:1209 October 22, 2022 AMAKURU
Igisirikare cy�u Rwanda RDF cyungutse ingabo nshya zisoje amasomo y�ibanze zari zimazemo amezi 12 mu kigo cya gisirikare cy�i Nasho. Ntabwo hatangajwe umubare w�aba basirikare bashya binjiye muri RDF, mu gusoza aya masomo abinjiza mu gisirikare bagaragaje ubumenyi babonye mu myitozo, irimo ijyaye no gukoresha intwaro ndetse no gukoresha umubiri. Umugaba Mukuru w�Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga, niwe wayoboye umuhango wo kwinjiza aba basirikare bashya ahagarariye Umugaba Mukuru w�Ingabo z�u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura. Lt Gen Muganga yasabye aba basirikare bato bashya guhora bashyira imbere idangagaciro za RDF zirimo gukunda igihugu, ikinyabupfura n�umurava. Ati �Ndabasaba guhora muri imbere mu nshingano zose muhabwa kandi mukigira ku bababanjirije.� Yabibukije ko RDF yubakiye ku ndangagaciro zo kugira ikinyabupfura kidasanzwe kandi ko ariko bizahora, nk�uko Minisiteri y�Ingabo y�u Rwanda yabitangaje.

IZINDI NKURU