- Home
- AMAKURU
- MU RWANDA
Umuyobozi w�ishuri rya IPRC Kigali yatawe muri yombi n�ishuri rirafungwa
Eng. Mulindahabi Diog�ne wari usanzwe ari umuyobozi w�Ishuri rikuru ry�Imyuga n�Ubumenyingiro rya Kigali (IPRC-Kigali) yatawe muri yombi na RIB ndetse n�irishuri rihita rifungwa mu gihe cy�ibyumweru bibiri.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Eng. Mulindahabi yatawe muri yombi hamwe n�abandi bakozi.
Bakurikiranyweho ibyaha by�ubujura no kunyereza umutungo bikekwa kuba byarakozwe mu Ishuri rya IPRC-Kigali.
Muri Gashyantare 2018 ni bwo Eng Mulindahabi yagizwe Umuyobozi Mukuru wa IPRC Kigali ubwo amashuri makuru y�imyuga n�ubumenyi ngiro yahurizwaga hamwe akitwa Rwanda Polytechnic (RP).
Itangazo ryatanzwe na Minisiteri y�Uburezi ku gica munzi cyo kuri iki Cyumweru rivuga ko ishuri rya IPRC Kigali rifunzwe by�agateganyo mu gihe cy�ibyumweru bibiri.
Impamvu yo guhagarika irishuri by�agateganyo nukubera iperereza riri kurikorwaho ku bujura n�imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta.
Iri tangazo rikaba risaba buri muntu wese waba afite amakuru y�ingenzi yagira akamaro ku iperereza riri gukorwa kubimenyesha ibiro bya RIB bimwegereye.
Abanyeshuri basanzwe baba muri iki kigo barafasha gutaha kandi bazamenyeshwa igihe rizafungurira.