Ngororero: Abaturage bahinga mu kibaya kegereye umugezi wa Satinsyi babangamiwe n'invubu ibonera

Wpfreeware Views:77 July 15, 2022 AMAKURU
Abaturage bahinga mu kibaya cyegereye umugezi wa Satinsyi mu karere ka Ngororero baravuga ko babangamiwe n�imvubu yaje muri aka gace ikaba irimo kubonera imyaka. Ni abaturage bafite imirima mu nkengero z�umugezi wa Satinskyi bavuga ko muri iyi minsi hari imvubu yaje muri aka gace iturutse mu ruzi rwa Nyabarongo none ngo nijoro iva mu mazi ikaza imusozi ikagenda yangiza imyaka bahinze. Aba baturage baganiriye na BTN TV barasaba ubuyobozi ko bwashaka uburyo iyo mvubu yasubizwa muri Nyabarongo aho yavuye kuko ibateje impungenge ikindi abo yoneye imyaka nabo bakaba bagobokwa kuko ngo kuba igenda yangiza imyaka bahinze bibagiraho ingaruka zirimo n�inzara. Kuri iki kibazo umuyobozi w�akarere ka Ngororero bwana Nkusi Christophe aravuga ko bagiye kugikurikirana kugirango bamenye imitungo y�abaturage yangijwe n�iyo mvubu hanyuma bazahabwe indishyi. Yavuze ko kandi bagiye gufatanya n�ikigo cy�igihugu cy�iterambere RDB ari nacyo gishizwe kwita no kurengera inyamaswa kugira ngo barebe uko iyo mvubu yasubizwa aho yavuye.

IZINDI NKURU