Perezida Kagame ari muri Mozambique mu ruzinduko rw�akazi

Wpfreeware Views:160 October 28, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ukwakira 2022 nibwo Perezida Kagame yageze i Maputo muri Mozambique mu ruzinduko rw�akazi. Perezida Kagame yakiriwe na mgenzi we Perezida Filipe Nyusi bagirana ibiganiro byihariye mu biro by�umukuru w�igihugu. Abayobozi baherekeje Perezida Kagame barimo Ambasaderi w�u Rwanda muri Mozambique Claude Nikobisanzwe, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y�u Rwanda CG Dan Munyuza, Minisitiri w�Ububanyi n�Amahanga Dr Vincent Biruta, Umunyamabanga Mukuru w�Urwego rushinzwe Iperereza n�Umutekano, Maj Gen Joseph Nzabamwita n�Umujyanama wa Perezida mu bijyanye n�ubukungu, Francis Gatare. Mu mwaka ushize nibwo u Rwanda rwohereje muri Mozambique abasirikare n�abapolisi, mu butumwa bwo guhangana n�umutwe w�iterabwoba wa Al Sunnah wa Jama�ah wari wigaruriye ibice bitandukanye by�intara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru y�icyo gihugu.

IZINDI NKURU