Engie Energy Access Rwanda yazaniye abanyamujyi ibikoresho bishyushya amazi, amatara y�umutekano n�amatoroshi bidakenera amashanyarazi

Wpfreeware Views:356 October 29, 2022 AMAKURU
Ikigo Engie Energy Access Rwanda gisanzwe gicuruza ibikoresho bitanga umuriro uturuka ku mirasire y�izuba kizwi nka My Sol, cyashyize ku isoko ibindi bikoresho bishya bishobora kwifashishwa n�abatuye mu bice by�imijyi. Ubusanzwe benshi bamenyereye ko ibikoresho bya My Sol byifashishwa cyane n�abatuye mu bice byo mu nkengero y�imijyi no mu byaro. Uko bwije nuko bucyeye ibi biragenda bihinduka kuko iki kigo cyashyize ku isoko ibikoresho bikunze gukoreshwa n�abanyamujyi ariko bitabujije ko n�abo mu byaro babishoboye batabikoresha. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ukwakira 2022 nibwo My Sol yamuritse ibikoresho bishya ku isoko birimo ibyuma bishyushya amazi bizwi nka (water heater), amatara y�umutekano n�amatoroshi bikoresha imirasire y�izuba. Umukozi ushinzwe ubucuruzi no kwamamaza muri My Sol, Butoya Blaise, yavuze ko nubwo ibikoresho nk�ibi byari bisanzwe ku isoko umwihariko wabo aruko babiha umukiliya bakanamworohereza kwishyura. Ati : �Twabazaniye ibyuma bishyushya amazi, mu byukuri bisanzwe bihari muri Kigali ariko twebwe akarusho twazanye nuko tubiha umukiliya tukanamuha uburyo bworoshye bwo kuzishyura.� Butoya yakomeje asobanura umwihariko w�ibi bikoresho bashyize ku isoko, ibyuma bishyushya amazi bya My Sol uko amazi ashyushye arimo akoreshwa niko nandi akonje aba ajyamo. Bishobora kubika amazi angana na litiro 300 ashyushye, mu minsi irimbere barateganya kuzana n�ibishobora kubika litiro 200 na litiro100. Amatara y�umutekano ya My Sol, Butoya avuga ko aje gukemura ikibazo benshi bari bafite cyo guhendwa n�amatara asanzwe arara yaka. Ati: �Hari abantu benshi bafite ikibazo cy�amatara ya security mu bipangu byabo kuko arara yaka bikabahenda, aya twabazaniye n�amatara yicana iyo haje umwijima akanizimya iyo haje umucyo. Niyo waba utari mu rugo amasaha akagera ahita yicana akaza no kwizimya.� My Sol yanashyize ku isoko amatoroshi ushobora gukoresha mu gihe umuriro ubuze cyangwa mu gihe wifuza kugenda wimurikira mu gihe ugenda ahijimye. Umwihariko wayo nuko acomekwa rimwe mu minsi umunani. Iki kigo kimaze kuba ubukombe mu gutanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y�izuba, bavuga ko intego yabo ari ugukomeza kwegereza Abaturarwanda ibikoresho bikoresha imirasire y�izuba hagamijwe kubungabunga ibidukikije.

IZINDI NKURU