U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w�Umwarimu, bamwe bahembwa moto

Wpfreeware Views:144 November 02, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2022 mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga w�umwarimu, Minisitiri w�Intebe Dr Edouard Ngirente wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yasabye abarimu gutanga uburezi n�uburere bubereye umunyarwanda. Ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rw�Igihugu byabereye muri BK Arena byitabirwa n�abarimu basaga 7000 barimo abarimu, abayobozi b'amashuri, abafatanyabikorwa mu burezi n'abandi. Minisitiri w�Intebe Dr Edouard Ngirente niwe wari umushyitsi mukuru muri ibi birori ahagarariye Perezida wa Repubulika, mu ijambo yagejeje kuri aba barimu yabashimiye umusanzu wabo mu guha abana uburere bukwiye n�uburezi bufite ireme. Yabasabye guhuza imyigishirize n'imyitwarire myiza n'indangagaciro. Muri ibi birori kandi habayeho umwanya w�ibibazo no kungurana ibitekerezo aho mu bibazo byabajijwe harimo icyagarukaga ku ihahiro rya mwarimu �Teacher Shop�. Minisitiri w�Intebe Dr Ngirente Edouard yabwiye abarimu ko gushyiraho iryo guriro rigenewe abarimu bitashoboka ariko mu rwego rwo gufasha abarimu kujyana n�ibiciro byo ku isoko bongerewe umushahara. Ati �Mwarimu Shop ntabwo twayibagiwe ahubwo twasanze idashoboka. Ndagira ngo mbabwize ukuri, mu nama nk�iyi muri abarezi tuba tugomba kubabwiza ukuri kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu.� Minisitiri w�Intebe yavuze ko icyo nka guverinoma basanze gishoboka ari ukongera umushahara kugira ngo mwarimu abashe kugira ubushobozi bwo kujya kugura ku masoko asanzwe. Ati �Twasanze �Mwarimu Shop� igoye, hanyuma turavuga duti kugira ngo ubuzima bwe bugende neza reka ducungire ahubwo mu mushahara, tuwongere, ahahire ahasanzwe ariko yabonye umushahara wigiye hejuru. Naho Mwarimu Shop kereka ugize imwe muri buri karere. Kandi ntabwo bishoboka ko igihugu cyabona iduka muri buri kagari aho ishuri ryubatse kuko nanone abarimu baba ari bake ku kigo ntabwo wafata abarimu 12 ngo ububakire iduka ryabo bonyine. Murumva namwe ko gushyira mu bikorwa �Mwarimu Shop� ni ibintu byagorana cyane kurusha uko twamwongerera umushahara agahahira ahantu hasanzwe. Ni uko twabigenje ntabwo kibagiranye.� Muri ibi birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'umwarimu hashimiwe abarimu babaye indashyikirwa 10 harimo 5 bitwaye neza mu kazi mu mashuri ya Leta afatanya na Leta ndetse n'ayigenga. Hanashimirwa kandi 5 bakoresheje inguzanyo neza bakiteza imbere. Buri wese yahawe moto nshyashya.

IZINDI NKURU