Bus itwara abagenzi yakoze impanuka yerekeza Nyabugogo

Wpfreeware Views:2148 November 04, 2022 AMAKURU
Bus nini yo mu bwoko bwa Youtong yasosiyete itwara abagenzi ya Jali Transport, yakoze impanuka ubwo yerekezaga Nyabugogo ivuye i Bweramvura, abantu bane bahise bakomereka yangiza n�ibikorwa remezo. Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa kane mu muhanda uva i Bweramvura uza Karuruma, habura ikirometero kimwe ngo igere mu gasantere ka Karuruma yaje kubura feli maze umushoferi arwana nayo agenda ayikubeta ku mukingo. Iyi bus yaririmo abagenzi basaga 68, yagendaga isakuma ibyo ibonye byose byari mu ruhande rw�iburyo yagenderagamo. Yasenye ibisenge by�inzu zicururizwamo ku muhanda yangiza n�ibindi byari mu nzira yayo. Abantu bane nibo bakomerekeye muri iyi mpanuka ariko ntawahasize ubuzima. Umushoferi wari utwaye iyi modoka witwa Musabyimana Dany, yabwiye BTN TV iyi modoka ntakibazo yarifite ndetse ngo ntacyumweru krashira ibonye controle technique. Ati �Namanukaga mva i Bweramvura ngeze ahamanuka cyane mfashe imyuka irabura, nkandagiye na feli irabura, niko kuyimanukana nshaka kugenda nyegeka ku mukingo kugirango nyigabanyirize umuvuduko. Ntakibazo imodoka yari ifite, ntacyumweru kirashira tubonye control. Ntarindi banga ryabaye uretse Imana itwirindiye gusa.� Umuvugizi wa Polisi y�Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Rene Irere, yasabye abashoferi gukomeza kujya bakurikirana ubuziranenge bw�imodoka batwara umunsi ku wundi. Abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa kwa muganga.

IZINDI NKURU