Umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame yinjiye mu ngabo z�Igihugu RDF

Wpfreeware Views:892 November 04, 2022 AMAKURU
Ian Kagame kimwe n�abandi basore n�inkumi basoje amasomo n�imyitozo ya gisirikare bari bamaze igihe bakorera mu kigo cya gisirikare cya Gako, bagiye kurahirira kwinjira mu Ngabo z�Igihugu RDF. Ian Kagame ni umwana wa Gatatu wa Perezida Paul Kagame, mu mwaka wa 2019 nibwo yasoje amasomo ye y�Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, agahabwa Masters mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Williams College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Kanama uyu mwaka yari aherutse gusoza amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry�Ubwami bw�u Bwongereza, Royal Military Academy aho yahawe ipeti rya Sous Lieutenant. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo 20122 nibwo biteganyijwe ko Ian Kagame n�abo basozanyije amasomo barahirira kwinjira muri RDF. Barahabwa ipeti rya Sous Lieutenant n�Umugaba w�Ikirenga w�Ingabo z�u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

IZINDI NKURU