Perezida Kagame yafashe mu mugongo Abanya-Tanzania nyuma y�impanuka y�indege

Wpfreeware Views:143 November 07, 2022 AMAKURU
Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2022 nibwo muri Tanzania habereye impanuka y�indege yaguye mu kiyaga cya Victoria. Perezida Kagame yafashe mu mugongo mugenzi we wa Tanzania n�abaturage b�iki gihugu baburiye ababo muri iyi mpanuka. Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije kuri twitter, yihanganishije abaturage ba Tanzania ndetse avuga ko yifatanyije n�imiryango y�ababuze ababo. Ati �Nihanganishije abaturage ba Tanzania na Perezida w�iki gihugu, Samia Suluhu Hassan ku bwo gupfusha abantu bitewe n�impanuka y�indege. Twifatanyije n�imiryango yabuze ababo ndetse n�inshuti zabo.� Iyi mpanuka yakozwe n�indege ya sosiyete ya Precision Air yari mu rugendo iva Dar es Salaam yerekeza Bukoba-Mwanza. Ubwo iyi ndege yari hafi kugwa ku Kibuga cy�Indege cya Bukoba nibwo yakoze impanuka igwa muri Victoria. Mu bagenzi 43 bari muri iyi ndege, 19 bahasize ubuzima. Kugeza ubu icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana.

IZINDI NKURU