Mu gihe umwuka utifashe neza hagati y�u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere indege y�intambara ya Congo yavogereye ikirere cy�u Rwanda ndetse inagwa ku kibuga cy�indege cya Rubavu nyuma y�akanya gato ihita yongera irahaguruka iragenda.
Mu itangazo ryasohowe na Guverinamo y�u Rwanda rivuga iki gikorwa ari ubushotoranyi bwa Congo. Rigira riti �Indege y�intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y�igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavogereye ikirere cy�u
Rwanda saa tanu n�iminota 20 mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ndetse igwa by�akanay gato ku kibuga cy�indege cya Rubavu mu ntara y�Uburengerazuba, nyuma yahise isubira muri RD Congo.'
Iritangazo rikomeza rivuga ko ntacyemezo cya gisirikare cyafashwe ku ruhande rw�u Rwanda mu gusubiza ubu bushotoranyi.
Ubuyobozi bw�u Rwanda bwamaganye ubwo bushotoranyi bubimenyesha Guverinoma ya RDC, yemera ko byabayeho.
Ibi bibaye mu gihe Perezida wa Congo yari aherutse kuvuga ko inzira yo kurangiza ibibazo igihugu cye gifitanye n�u Rwanda ari intambara kuko ibiganiro bya politike bitazakunda.
Sukhoi Su-25 ni indege z�intambara zakozwe na Leta Zunze Ubumwe z�Abasoviyete guhera muri Gashyantare 1975. Izi ndege zakikorwa n�uruganda rw�Abarusiya rwa Sukhoi, zifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 950 mu isaha.