Gasabo:Nyirangiruwonsanga wari wemeye ko yishe umwana yareraga,imbere y'inteko iburanisha yabihakanye

Wpfreeware Views:63 July 15, 2022 AMAKURU
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatangiye kuburanishiriza ahabereye icyaha, Nyirangiruwonsanga Solange wemera ko yishe umwana w�imyaka icyenda witwa Rudasingwa Ihirwe Davis. Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, mu Mudugudu wa Karubibi, Akagari ka Cyaruzinge, Umurenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo. Rwabereye ahabereye icyaha ndetse baba abo mu muryango w�umwana wishwe ndetse n�abaturage batuye muri aka gace bakurikiranye uru rubanza. Nyirangiruwonsanga yavukiye mu Mudugudu wa Cyoganyoni, Akagari ka Busoro, Umurenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke mu 1985. Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bukurikiranye Nyirangiruwonsanga ku cyaha cy�ubwicanyi buturutse ku bushake. Umushinjacyaha yavuze ko Nyirangiruwonsanga yavukije ubuzima Rudasingwa Ihirwe Davis kandi akabikora ku bushake mu buryo bw�amaherere. Tariki 12 Kamena 2022, nibwo Nyirangiruwonsanga yari yasigaye mu rugo nk�umukozi wo mu rugo rwa Rudasingwa Emmanuel Victor, aho yari yasigaranye n�uwo mwana Ihirwe. Se yari yagiye muri siporo naho nyina yagiye gucuruza. Ngo yaramushutse amubwira ko bagomba kujya kurya umunyenga, amubwira ko akuramo umupira akawuzirika kuri giriyaje y�idirishya noneho agakandagira ku ntebe, akawushyira mu ijosi, akurira akawambara nyuma ngo Nyirangiruwonsanga yahise asunika ya ntebe umwana asigara abagana kugeza ubwo yashizemo umwuka. Umushinjacyaha yavuze ko Nyirangiruwonsanga w'abana batanu nkuko yabyivugiye, yabonye umwana amaze gushiramo umwuka ajya kureba nyina aho yari arimo gucururiza aramubwira ngo ngwino urebe, undi ahageze asanga umwana yamaze gushiramo umwuka. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibimenyetso by�uko Nyirangiruwonsanga yishe undi ku bushake kuko yashutse umwana ngo ajye mu mugozi, yarangiza akamubeshya ko agiye kurya umunyenga nyuma agasunika intebe, umwana agasigara anagana kugeza ubwo ashizemo umwuka. Bwavuze ko mu ibazwa, uyu mugore yemeye ko yashyize umwana mu mugozi ashaka ko apfa kubera ko uwo mwana yari amaze kumutera ibuye mu mugongo akababara. Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko guhamya Nyirangiruwonsanga icyaha cy�ubwicanyi buturutse ku bushake rukamuhanisha igifungo cya burundu. Nyirangiruwonsanga yahawe umwanya avuga ko icyaha aregwa nubwo yacyemeye yari muri RIB. Yavuze ko hari nijoro nka saa mbili z�ijoro. Yavuze ko yahatiwe kwemera icyaha cyo kwica umwana kandi mu by�ukuri yariyahuye. Yavuze ko yakorewe iyicarubozo yumvise umubiri we umerewe nabi yemera ko umwana ari we wamushutse ndetse ngo amaze kwemera ko ari we washutse uwo mwana yahise arekurwa ntiyongera gukubitwa. Nyirangiruwonsanga yabwiye Urukiko ko atigeze yica uyu mwana ahubwo ari we wagiye ku rugi akimanika mu mugozi. Yavuze ko iyo aza kuba ari we wamwishe atari kujya kureba Nyina ngo amubwire aze kureba umwana we, ahubwo ngo yari gutoroka. Ibyo kuba yaramwishe agira ngo yihimure kuko umwana yari yamuteye ibuye, yabihakanye avuga ko uwo mwana yari yaratojwe imico myiza ku buryo atari yarigeze amutera ibuye cyangwa ngo amutuke. Nyirangiruwonsanga yabwiye Urukiko ko impamvu yabonye umwana arimo kunagana mu mugozi ntafate icyuma ngo awuce, ari uko yawukozeho akumva urakomeye cyane ku buryo atari kubasha kuwuca ari na yo mpamvu yahise ajya kureba nyina w�umwana ngo amubwire ibyabaye. Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa ijambo busaba Urukiko kwemeza ko ibyo avuga nta shingiro bifite bityo rukamuhamya icyaha. Bwasobanuye ko mu Bugenzacyaha Nyirangiruwonsanga yabajijwe inshuro ebyiri zose kandi yagiye yemera ko ari we wishe uyu mwana akaba abihinduye ageze imbere y�Inteko iburanisha. Nyuma yo kumva impande zombi, inteko iburanisha yahise itangaza ko umwanzuro kuri uru ribanza uzasomwa ku wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, i Saa Tatu za mu gitondo.

IZINDI NKURU