Kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Paul Kagame yakuye Gatabazi Jean Marie Vianney ku mwanya wa Minisitiri w�Ubutegetsi bw�Igihugu, amusimbuza Musabyimana Jean Claude.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w�Intebe rivuga ko Gatabazi Jean Marie Vianney atakiri Minisitiri w�Ubutegetsi bw�Igihugu, akaba yasimbuwe na Bwana Jean Claude Musabyimana.
Iritangazo ryasinyweho na Minisitiri w�Intebe mu izina rya Perezida wa Repubulika,rigira riti �Ashingiye ku biteganywa n�Itegeko Nshinga rya Repubulika y�u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116;
None kuwa 10 Ugushyingo 2022, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Bwana Jean Claude Musabyimana, Minisitisi w�Ubutegetsi bw�Igihugu.�
Gatabazi yabaye Minisitiri w�Ubutegetsi bw�Igihugu kuva tariki ya 15 Werurwe 2021, bivuze ko yari awumazeho umwaka n�amezi 7 n�iminsi 25.
Mbere yuko Gatabazi aba Minisitiri w�Ubutegetsi bw�Igihugu, yari Guverineri w�Intara y�Amajyaruguru kuva muri 2017. Mbere yahoo akaba yari Umudepite mu nteko ishinga amategeko y�u Rwanda mu gihe cy�imyaka 14.
Bwana Jean Claude Musabyimana wasimbuye Gatabazi kuri uyu mwanya, yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI.
Jean Claude yigeze kuba Meya w�Akarere ka Musanze ndetse aba na Guveriner w�Intara y�Amajyaruguru mu mwaka wa 2016 kugera 2017 ubwo Gatabazi nawe yamusimburaga kuri uyu mwanya.