Leta yasobanuye impamvu yagabanyije amasaha y�ishuri n�aya kazi

Wpfreeware Views:916 November 12, 2022 AMAKURU
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo hasohotse itangazo ry�ibyemezo by�Inama y�Abaminisitiri, aharimo umwanzuro wo kugabanya amasaha y�akazi n�ayabanyeshuri biga ku munsi. Leta ikaba yasobanuye impamvu yabyo. Iri tangazo rivuga ko Inama y�Abaminisitiri yemeje ko abanyeshuri bazajya batangira amasomo guhera saa mbiri n�igice za mu gitondo bakageza saa kumi n�imwe z�umugoroba. Ku bakozi amasaha y�akazi ku munsi ni umunani (8). Ni ukuvuga akazi kazajya gatangira saa tatu za mugitondo kugeza saa kumi n�imwe za nimugoroba, hatabariwe isaha imwe y�ikiruhuko. Uyu mwanzuro ukazatangira gushyirwa mu bikorwa guhera muri Mutarama 2023. Ugereranyije n�amasaha yari asanzwe, ku masaha yo kwiga hagabanutseho Isaha n�Igice. Mu kiganiro cyatambutse kuri radio y�Igihugu kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri w�Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko iyo saha yavuyeho kuko urebye mu Karere u Rwanda ruherereyemo, arirwo rwatangiraga mbere ugereranyije n�ibindi bihugu, urugero nka Kenya na Uganda. Ati �Iyo saha n�igice ni iyo gufasha ababyeyi n�abana kuzamura ireme. Impamvu tubivuga ni uko ubushakashatsi bwabigaragaje. Twarashakishije dusanga ari muri EAC, nitwe twatangiraga kare. Nka Uganda na Tanzania, batangiraga Saa Mbili bakageza Saa kumi, Kenya ndumva ariho bagezaga Saa Kumi n�Igice. Yewe twarenze n�imbibi z�aha hatwegereye, tujya mu bihugu bya Aziya kuko aribo tuziko bakora cyane dusanga nabo bakora make kuri ayo.� Dr Uwamariya yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko abana batangira amashuri atari kare mu gitondo, hari icyiyongeraho mu bumenyi bwabo mu ishuri. Ku banyeshuri biga baba mu bigo, abayobozi b�amashuri bazagirana ibiganiro na Minisiteri y�Uburezi, ku buryo nk�amasaha ya mbere ya saa mbili n�igice ashobora guhindurwamo aya siporo. Naho abanyeshuri biga mbere na nyuma ya Saa Sita, Dr Uwamariya yavuze ko hari amasaha make ashobora kuzagabanuka ku buryo bamwe bajya biga Saa Mbili n�Igice kugera Saa Tanu n�Igice cyangwa Saa Sita n�Igice hanyuma abandi bakaza kujya mu Ishuri Saa Saba n�Igice kugera Saa Kumi n�Imwe. Ati �Ibyo byose tuzabikora ku buryo bizakunda. Mbere y�uko dufata iki cyemezo, twabanje no gukora uwo mwitozo, ariko twarabibaze dusanga bizakunda.� Guverinama kandi yagabanyije amasaha y�akazi, ava kuri 45 aba 40 mu cyumweru Minisitiri w�Imari n�Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko iki cyemezo gifitanye isano n�amasaha amashuri atangiriraho kuko biri mu nyungu z�umwana. Yavuze ko muri iki gihe ababyeyi batabona umwanya uhagije wo kwita ku mwana ariyo mpamvu imirimo igenwa hagamijwe gukemura icyo kibazo. Ati �Gutangira saa tatu biraha imiryango umwanya uhagije wo gutegura abana, kubageza ku ishuri. Niba amashuri atangiye Saa Mbili n�Igice, imirimo igatangira abana bamaze kujya mu ishuri, birafasha abana, biragira ingaruka nziza ku myigire yabo.� Dr Ndagijimana yavuze ko nubwo akazi kazajya gatangira Saa Tatu, hari isaha ya mbere yaho, Saa Mbili kugera Saa Tatu, umukozi ashobora gukora atari mu biro, yifashishije ikoranabuhanga. Yakomeje avuga ko ubwinshi bw�amasaha atari bwo bugena ko umusaruro wabaye mwinshi nubwo no mu gihe yaba make bishobora kuba ikibazo. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri Minisiteri y�Ubutegetsi bw�Igihugu, Ingabire Assumpta, yavuze ko leta yasanze ko umwana akwiriye kwitabwaho n�abamubyaye ariyo mpamvu hagenwe izo mpinduka z�amasaha. Yagize ati �Icyabaye uyu munsi, iyo urebye ko turi muri politiki yo guteza imbere no kurengera umwana, ntabwo wareba imikurire utarebye ngo umwana yaruhutse ryari, yafashe iki, kugira ngo ajye kwiga ubwonko bumeze neza.� Ingabire yavuze ko umuryango aricyo igihugu gishingiyeho, ko udafite abana bafite uburere bwiza, nta hazaza hacyo heza haba hahari. Ati 'Nubwo amasaha yabaga ari Saa Kumi n�Imwe, umuntu ufite inshingano zo gukora n�ubundi ntabwo ayubahiriza. Ni kimwe n�uko yumva hari ikintu yararanye agomba gutangaho raporo, na Saa Kumi n�Ebyiri yaba ari ku kazi.' Impinduka nshya zigena ko umukozi azajya akora amasaha umunani ku munsi bivuze ko ari 40 mu cyumweru. Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ayo masaha 40 ari yo akoreshwa mu bihugu byinshi, u Rwanda rwari rusanzwe rufite amasaha 45.

IZINDI NKURU