Perezida Kagame yavuze ku mudepite w�u Rwanda ugaragaza ubusinzi bukabije

Wpfreeware Views:1549 November 13, 2022 AMAKURU
Perezida Kagame mu gusoza Ihuriro rya 15 ry�Umuryango Unity Club Intwararumuri, yagarutse ku mudepite wo mu Nteko ishingamategeko y�u Rwanda wabaswe n�ingeso y�ubusinzi bukabije. Inzego zibishinzwe ntizimuhana ngo kuko afite ubudahangarwa. Mu ijambo rye Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo cyo kunywa inzoga n�ubusinzi kitari mu rubyiruko gusa ko ahubwo hari n�abantu bakuru barimo n�abayobozi bagaragaza izi ngeso. Yavuze ko mu minsi ishize ubwo yasomaga raporo zitandukanye za Polisi y�u Rwanda yaje gutungurwa no kubona ko hari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y�u Rwanda wasaritswe n�ingeso yo gutwara imodoka yanyoye inzoga. Ati �Hari raporo naraye nsomye ariko abapolisi nabo nari mbamereye nabi. Bakoze raporo y�umuntu bafashe, ni umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko yacu. Bamufashe yanyoye, bamupimye igipimo cyari kigiye guturika kubera inzoga yanyoye hanyuma baza no gusanga mu makuru bafite bamufashe nk�inshuro eshanu, ubwo bwari ubwa gatandatu, babona imodoka igenda mu nzira ikubita hirya no hino, amahirwe agira ngira ngo nta muntu arica ariko ni yo maherezo, aziyica cyangwa yice undi muntu.� Perezida Kagame yakomeje avuga ko akimara kubona ayo makuru yahamagaye umuyobozi wa Polisi kugira ngo arusheho kugira ishusho yagutse y�iki kibazo. Kimwe mu bintu byatunguye Perezida Kagame ngo ni uko uwo muntu nta bihano yigeze afatirwa kuko afite ubudahangarwa. Ati �Ikibazo nagize ubwo abapolisi izo raporo barazitanga, bakavuga ko bamufashe ibipimo biri hejuru y�ibisanzwe, ubanza atari yazinyoye gusa ahubwo yari yaguyemo. Baravuga ngo ariko abagize Inteko Ishinga Amategeko bafite ubudahangarwa, ngo ubwo bamuretse aragenda.� Perezida Kagame yavuze ko uko yumva ibintu nubwo umuntu yaba afite ubudahangarwa bitavuze ko ashobora gukora ikosa nk�iryo inshuro nyinshi nta byemezo bimufatirwa. Yavuze ko yabwiye umuyobozi wa Polisi ko bimwe mu bihano uyu muntu ashobora gufatirwa harimo kumwambura uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kandi imyitwarire ikamenyeshwa Inteko Ishinga Amategeko byaba ngombwa akamburwa ubudahangarwa kugira ngo aryozwe ayo makosa.

IZINDI NKURU