Umudepite Perezida Kagame yavuzeho ubusinzi bukabije, yeguye

Wpfreeware Views:503 November 14, 2022 AMAKURU
Mbonimana Gamariel wari usanzwe ari Umudepi mu Nteko ishinga amategeko y�u Rwanda, yeguye nyuma yuko Perezida Kagame aherutse kuvuga ko agaragaraho ingeso y�ubusinzi bukabije ndetse agatwara n�imodoka yaborewe. Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari bakurikiye ibirori byo gusoza Ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri. Muri ibi birori byabaye kuwa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2022, Perezida Kagame yavuze ko mu minsi ishize ubwo yasomaga raporo zitandukanye za Polisi y�u Rwanda, yaje gutungurwa no kubona ko hari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y�u Rwanda wasaritswe n�ingeso yo gutwara imodoka yanyoye inzoga. Perezida Kagame yakomeje avuga ko mu makuru polisi ifite baje gusanga uwo mudepite amaze gufatwa inshuro eshanu ataywe yasinze, iyo nshuro yafashwe ikaba yari iya gatandatu ariko inzego zibishinzwe ntanarimwe zigeze zimufatira ibihano kuko afite ubudahangarwa. Mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo uyu Mudepite yaje kumenyekana ko ari Mbonimana Gamariel ndetse akaba yanamaze gutanga ibaruwa y�ubwegure bwe. Nkuko ku ibaruwa y�ubwegure bw�uyu Mudepite, bigaragara ko ibaruwa yayanditse kuwa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2022 ariko ikaba yashyikirijwe Inteko Ishingamategeko kuri uyu wa Mbere. Depite Mbonimpa yanditse ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

IZINDI NKURU