Depite Mbonimana weguye kubera ubusinzi, yasabye Imbabazi Perezida Kagame anavuga ko yaretse inzoga burundu

Wpfreeware Views:107 November 15, 2022 AMAKURU
Mbonimana Gamariel wari umudepite mu Nteko ishingamategeko y�u Rwanda akaza kwegura nyuma yuko afatiwe mu cyaha cyo gutwara imodoka yasinze bikabije inshuro zitandukanye, yasabye imbabazi umukuru w�Igihugu avuga ko yafashe umwanzuro wo kureka inzoga burundu. Mbonimana yavutse ku wa 15 Ukwakira 1980. Afite Impamyabumenyi y�Ikirega (PhD) mu bijyanye n�imicungire y�uburezi, akaba abarizwa mu Ishyaka rya PL. Nyuma yuko anenzwe n�umukuru w�Igihugu kubera ubusinzi bukabije bwagiye bumugaragaraho anatwaye imodoka, yahise afata umwanzuro wo gusezera mu Nteko ishingamategeko. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022 yanditse ubutumwa busaba imbabazi Umukuru w�Igihugu n�Abanyarwanda bose muri rusange. Yagize ati �Mbikuye ku mutima mbasabye imbabazi Nyakubahwa Perezida n�Abanyarwanda mwese. Nakoze icyaha cyo gutwara imodoka nanyweye inzoga. Nafashe umwanzuro wo kutazongera kunywa inzoga. Mwumve gutakamba kwanjye. Niteguye kuzuza neza izindi nshingano zose mungiriye icyizere.� Dr. Mbonimana Gamariel Yabaye Umudepite muri Nzeri 2018, mbere yaho yabaye Umwarimu Mukuru n�Umushakashatsi muri Kaminuza ya Kigali. Hagati ya 2015 na 2018 yabaye Umwarimu Mukuru n�Umushakashatsi mu Ishami ry�Uburezi muri Kaminuza ya Mount Kenya. Yigeze kuba Umukuru w�Ishami ry�Uburezi muri Kaminuza ya Mahatma Gandhi mu Rwanda.

IZINDI NKURU