I Rwamagana umugabo yishe umwana amuca umutwe arawutorokana

Wpfreeware Views:1371 November 17, 2022 AMAKURU
Mu Karere ka Rwamagana umugabo yakoze amahano adasanzwe yica umwana amukuye mu bandi maze amuca umutwe arawutorokana, inzego z�umutekano ziri kumuhigisha uruhindu. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2022 nibwo uyu mugabo utaramenyekana yakoreye aya mahano mu murenge wa Gishari, akagari ka Bwinsanga, umudugudu wa Nyakabungo. Umwana wishwe yari afite imyaka 11 akaba yigaga mu mwaka wa wa kane w�amashuri abanza. Amakuru yemejwe n�umunyamabanga w�Umurenge wa Gishari, Niyomwungeri Richard avuga ko uyu mugabo yishe uyu mwana amukuye muri bagenzi be barikumwe bavuye kuvoma basanga yabategeye mu nzira afite umuhoro. Ubwo yafataga mugenzi wabo abandi bahise biruka bajya gutabaza. Agira ati �Ni abana barindwi bagiye kuvoma basanga hari umuntu wabateze afite umuhoro afatamo umwana umwe aramutema abaturage bagiye kuhagera basanga hasigaye igihimba gusa. Twaraye tumushakisha n�inzego z�umutekano turaheba n�ubu turacyashakisha�. Niyomwungeri yakomeje avuga ko bashingiye ku makuru yatanzwe n�abo bana, hari abantu bari gukorwaho iperereza. Yasabye umuryango wabuze umwana kwihangana abizeza ko inzego z�umutekano ziri bukomeze gushakisha igice cy�umubiri we kitari cyaboneka.

IZINDI NKURU