Umutwe w�umwana wishwe i Rwamagana wasanzwe mu rugo rw�umuturage

Wpfreeware Views:1114 November 18, 2022 AMAKURU
Ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2022 nibwo umugabo utaramenyekana mu karere ka Rwamagana, yishe umwana amukuye mu bandi maze amuca umutwe arawutorokana. Inzego z�umutekano zasanze umutwe w�uyu mwana mu rugo rw�umuturage. Hakaba hakomeje iperereza hashakishwa uwamwishe. Uyu mwana wari mu kigero cy�imyaka 11 y�amavuko, yiciwe mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari. Amakuru agera kuri BTN yemejwe n�Umunyamabanga Nshingwabikorwa w�Umurenge wa Gishari, Niyomwungeri Richard, avuga ko umutwe w�uyu mwana wabonetse ukaba wasanzwe mu rugo rw�umuturage mu murenge wa Kigabiro. Ati �Umutwe twawubonye, twawusanze mu rugo rw�umuturage uherereye mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro, bigaragare ko ari umuntu wawurengeje igipango akawutayo.� Uyu muyobozi yavuze ko uwishe uwo mwana atari yaboneka kuri ubu inzego z�umutekano ngo zikomeje iperereza kugira ngo amenyekane anaryozwe icyaha yakoze. Yavuze ko iperereza riri kuba ku bantu batandukanye kandi bizeye kuzamufata. Uyu mwana yishwe ubwo yari avuye kuvoma na bagenzi be bagera kuri batandatu, bageze mu nzira basanga umugabo yabateze afite umuhoro. Yafashe umwe muri bo abandi biruka bajya gutabaza, abaturage bagiye kuhagera basanga yamukase umutwe arawujyana hasigaye igihimba gusa.

IZINDI NKURU