Umusirikare wa Congo yarasiwe i Rubavu nyuma yo kurenga umupaka arasa

Wpfreeware Views:111 November 19, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2022 nibwo umusirikare wa FARDC yarashwe n�ingabo z�u Rwanda nyuma yo kurenga umupaka akinjira ku butaka bw�u Rwanda arasa. Itangazo ryashyizwe hanze n�Igisirikare cy�u Rwanda rivuga ko uwo musirikare bikekwa ko ari uwa FARDC, yarenze umupaka wa Petite Barri�re ahagana saa saba z�ijoro agatangira kurasa aho Ingabo z�u Rwanda zikorera uburinzi. Ingabo z�u Rwanda zahise zimurasa arapfa, byahise bimenyeshwa abasirikare bagize Itsinda ry�Ingabo zo mu Karere zishinzwe kugenzura ibibazo bibera ku mipaka (Expanded Joint Verification Mechanism-EJVM). Uyu musirikare yarasiwe muri metero 50 uvuye mu gace katagira nyirako (zone neutre), ni muri metero nkeya kandi uvuye ahaheruka kurasirwa undi musirikare wa RD Congo. Muntangiriro za Kanama 2022 nibwo undi musirikare mu ngabo za Congo (FARDC) yarasiwe ku butaka bw�u Rwanda mu karere ka Rubavu nyuma yuko nawe yari yambutse umupaka arasa. Mu kwezi kwa Nzeri hari undi musirikare wa Congo wafatiwe mu Rwanda yasinze afite n�imbunda asubizwa mu gihugu cye.

IZINDI NKURU