Depite Habiyaremye Jean Pierre Celestin nawe areguye, haravugwa agatama we akabihakana

Wpfreeware Views:187 November 21, 2022 AMAKURU
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo hamenyekanye amakuru ko Habiyaremye Jean Pierre Celestin wari umdepite mu Nteko ishinga amategeko y�u Rwanda yeguye, avuga ko ari ku mpamvu ze bwite. Nubwo Habiyaremye yeguye ku mpamvu ze bwite, hari abari kubihuza n�amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza atumvikana n�abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda. Uyu mugabo w�imyaka 38 y�amavuko, avuga ko yagize igihe cyo kwisuzuma asanga agomba kwegura ntawabimuhatiye. Iby�aya mashusho yabwiye Igihe ko hashize umwaka n�amezi icyenda afashwe rero iyo aza kuba ariyo ntandaro yakabaye yareguye cyera. Habiyaremye Jean Pierre Celestin yari Umudepite ukomoka mu muryango FPR-Inkotanyi. Yinjiye mu Nteko mu mwaka wa 2018, mbere yaho yari Visi Perezida w�Inama Njyanama y�Akarere ka Burera, kuva mu Ugushyingo 2017 kugeza muri Nzeri 2018. Kuva mu Ukwakira 2010 kugeza ku wa 18 Nzeri 2018, yari ahsinzwe ibijyanye n�amakuru y�ubutaka (GIS Professional) mu Kigo gishinzwe Imikoreshereze n�Imicungire y�Ubutaka mu Rwanda. Habiyaremye yeguye nyuma y�icyumweru kimwe gusa umudepite mugenzi we, Dr Mbonimana Gamariel nawe yeguye kubera kugaragaraho amakosa yo gutwara imodoka yasinze bikabije. Ibi nibyo byabaye intandaro kuri bamwe yo gucyeka ko nawe yaba yazize agatama.

IZINDI NKURU