Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2022 nibwo urupfu rw�uyumwana rwamenyekanye, bamusanze mu cyumba yararagamo iwabo yapfuye amanitse mu mugozi, bikekwa ko yiyahuye.
Uyu mwana wari ufite imyaka 11 y�amavuko, yigaga mu mwaka wa Gatanu w�amashuri abanza. Yari bucura mu muryango w�abana batanu akaba ari nawe wari umuhungu wenyine.
Amakuru avuga ko ubwo ababyeyi b�uyu mwana bari bagiye mu kazi yasigaye mu rugo ajya mu cyumba arikingirana arimanika.
Bakuru be baratashye basanga harakinze barakomanga babura ufungura, baratabaza, bica urugi basanga umwana amanitse mu mugozi.