Gakenke: Habereye impanuka ikomeye 2 bitabye Imana abandi 20 barakomereka

Wpfreeware Views:122 November 22, 2022 AMAKURU
Ku mugoroba wo kuri uyu Mbere nibwo iyi mpanuka yabereye ahazwi nko muri Buranga mu Murenge wa Nemba aho imodoka ya Fuso yagonganye na Coaster abantu babiri bahita bahasiga ubuzima, naho abandi bagera kuri 20 barakomereka barimo babiri bakomeretse bikomeye. Iyi mpanuka yabaye yatewe n�iyi fuso ifite plaque RAE383L, yari ipakiye ibitunguru ikaba yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali mu gihe iyi coaster byagonganye ari iya Virunga Express, yo yavaga i Kigali yerekeza i Musanze. Bivugwako iyi fuso ariyo yataye umukono yagenderagamo ikagonga iyi coaster yari ifite plaque RAC 832X itwaye abagenzi. Ako kanya ikimara kuba, abantu babiri barimo umushoferi wari utwaye Fuso ndetse n�umwe mu bagenzi bari muri Coaster bombi bahise bahasiga ubuzima.

IZINDI NKURU