Umusore witwa Habineza Emile uri mu kigero cy�imyaka 20 aracyekwaho kwica nyina umubyara amukubise ifubi mu mutwe nyuma yuko hari hashize iminsi avuga ko azamwica.
Ibi byabereye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kabagari, akagarika ka Karambi m�umudugudu wa Kashyamba. Uyu mubyeyi wishwe yitwaga Emelyne Mukaruzage akaba yari afite imyaka 67 y�amavuko.
Se w�uyu musore yabwiye BTN TV ko ubwo yari avuye mu murima guhinga yageze mu rugo yumva umuntu ari kunihira mu nzu, yinjiye asanga n�umufasha we uryamye hasi nibwo yahitaga atabaza bamujyana kwa muganga ari naho yashiriyemo umwuka.
Abaturanyi b�uyu muryango babwiye BTN TV ko uyu musore yari asanzwe agaragaza imyitwarire isa n�uburwayi bwo mu mutwe.
Hari n�abavuze ko yarwaye mu mutwe umuryango we ntiwabyitaho bitewe ahari no kutabimenya bikaza gukura ari nabyo byamuviriyemo imyitwarire yatumye ahitana na Nyina.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w�umurenge wa Kabagari, Gasasira Francois Regis yabwiye BTN ko uyu musore ari mu maboko ya RIB ndetse ngo azajyanwa kwa muganga kugirango bimenyekana nimba koko afite ikibazo cy�uburwayi bwo mu mutwe.