Kuri uyu wa Gatatu kuwa 23 Ugushyingo 2022 nibwo Ambasaderi w�u Buyapani mu Rwanda ucyuye igihe, Masahiro Imai, yasezeye Minisitiri w�Intebe Dr Ngirente Edouard.
Ibiganiro by�aba bayobozi bombi byibanze ku byaranze umubano w�ibihugu byombi mu myaka 60 ishize y�ubutwererane n�ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga,uburezi, ibikorwaremezo, ubuhinzi n�izindi.
Ambasaderi Masahiro yabwiye itangazamakuru ko igihe amaze mu Rwanda n�ubwo cyaranzwe n�ibihe bitoroshye bya Covid-19 hari ibikorwa byinshi yabashije kugeraho n�abo bafatanyije.
U Buyapani ni umuterankunga ukomeye w�u Rwanda, aho nibura guhera mu 2008 kugeza mu 2017, bwahaye u Rwanda inkunga igera hafi kuri miliyoni $350 binyuze mu Kigo cy�Abayapani Gishinzwe Iterambere, JICA.
Ambasaderi Mashiro Imai yahawe inshingano zo guhagararira u Buyapani mu Rwanda kuva muri 2019.