Jabana: Abaturage bakoze igisa n�imyigaragambyo bashaka kwihorera kuko RIB ntacyo yakoze kuwishe mugenzi wabo

Wpfreeware Views:405 November 24, 2022 AMAKURU
Abaturage bo mu mudugudu w�Uburiza, Akagari ka Kabuye mu murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, bakoze igisa n�imyigaragambyo nyuma yuko umusore akubitiwe muri aka gace kugeza ashizemo umwuka ariko ababigizemo uruhare bakaba bakiri kwidegembya. Mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu tariki ay 23 Ugushyingo 2022, nibwo umusore witwa Patrick yakubitiwe muri aka gace kugeza ashizemo umwuka. Abaturage bo muri uyu mudugudu babwiye BTN TV ko umugore witwa mama bebe usanzwe ufite butike muri aka gace anacururizamo akabari, niwe wakubitishije uyu musore aho yavuze ngo bamukubite bamwice afite amafaranga yo kwishyura. Bagize bati �Uyu mugore niwe wamwishe none arimo kubeshya, igihe bamukubitaga yahise azamura volime ya radio kugirango abantu batumva atabaza.� Usibye uyu mama bebe abaturage bashyize mu majwi, bavuga ko umupagasi we witwa Karemera Pascal ariwe wakubise nyakwigendera ndetse n�igiti cy�umukoropesho bamukubitaga n�uwo kw�uyu mugore. Iyi myigaragambyo aba baturage bayikoze bavuga ko bashaka kwihorera nyuma yuko RIB, Polisi n�ubuyobozi bw�umurenge wa Jabana bageze aho uyu musore yaguye bagafata abantu babiri bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera ariko mama bebe n�uyu Karemere bagasigara bidegembya. Uyu mugore witwa mama Bebe ushyirwa mu majwi n�aba baturage, yahakaniye BTN TV ko ntaruhare yagize mu rupfu rw�uyu musore. Naho Karemera wabaye intandaro y�uburakari bw�abaturage nyuma yuko bamubonye yidengembya, yemereye BTN TV ko yarwanye na nyakwigendera ariko amusiga ari muzima. Yagize ati �Ibyacu byari byarangiye nditahira uko ibindi byagenze sinarimpari, bamukubita sinabimenye. Twarwanye turi mu kabari twasinze, ibyo bamukubitiye hano sinarimpari. Njyewe ntacyo umutima unshinja.� Byabaye ngombwa ko hitabazwa ubuyobozi bw�umurenge wa Jabana na Polisi kugirango iyi myigaragambyo ihoshe. Umunyambaganga nshingwabikorwa w�umurenge wa Jabana, Shema Jonas, yasabye aba baturage kwirinda kwihorera bagategereza ibizava mu butabera. Yabasabye kugira ituze kandi buri wese agakomeza imirimo ye, inzego zibishinzwe nazo zigakomeza iperereza. Polisi yahise itwara uyu Karemera Pascla naho mama Bebe asabwa gufunga butike ye.

IZINDI NKURU