Indege nshya ya Rwandair izajya itwara imizigo yageze i Kigali

Wpfreeware Views:103 November 24, 2022 AMAKURU
Sosiyete y�u Rwanda y�ubwikorezi bwo mu kirere Rwandair yaguze indege nshya izajya itwara imizigo (Cargo), ikaba n�iyambere yo muri ubu bwoko iyi sosiyete yibitseho. Iyi ndege RwandAir yaguze ni Boeing B737-800SF. Ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura Toni 23.904. Ifite uburebure bwa metro 39,5 mu gihe kuva ku ibaba rimwe ugera ku rindi harimo intera ya metero 35,8 naho mu buhagarike ireshya na metero 12,6. RwandAir isobanura ko iyi ndege izajya ijya mu byerekezo bitandukanye bya Afurika ndetse no mu Burasirazuba bwo Hagati, nka Johannesburg, Nairobi na Leta Zunze Ubumwe z�Abarabu. Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yatangaje ko muri iki gihe indege zitwara imizigo zikenewe cyane. Ati �Nk�igihugu kidakora ku nyanja, tuzi akamaro ko kugira ko guhuza ibyerekezo bitandukanye dutwaye imizigo. Turashaka ko Afurika igera mu bice bitandukanye ku Isi, mu guteza imbere ubukungu n�ubucuruzi.� Sosiyete ya ASL Airlines France ni yo sosiyete ifite indege nyinshi zo muri ubu bwoko.

IZINDI NKURU